sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yitabiriye inama ya AU – AMAFOTO

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 39 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Insanganyamatsiko y’iyi Nama muri uyu mwaka igaruka ku guharanira ko amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura biboneka ku buryo burambye hagamijwe kugera ku ngamba zikubiye mu Cyerekezo 2063.

Mbere y’iyi nama , Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ihuza Afurika n’u Butaliyani yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama ni ugusuzuma ibyagezweho kuri gahunda y’ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu hagati y’u Butaliyani na Afurika, izwi nka ‘Mattei Plan’

Gahunda ya “Mattei Plan” ni umushinga mugari w’u Butaliyani ugamije gushimangira no guteza imbere imigenderanire n’ubufatanye hagati yabwo n’umugabane wa Afurika. 

Binyuze muri iyi gahunda, u Butaliyani bwemeye guha u Rwanda inkunga y’amafaranga asaga miliyari 71 Frw agamije gushyiraho gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ku cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Intebe azitabira kandi inama ya Komite y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ishinzwe gukemura ibibazo byihariye muri Sudani y’Epfo.

Photos:

Photos: PRIMATURE

[fluentform id="3"]