Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yahawe inkunga ya milliyoni zisaga 130 na Liquid Intelligent Technologies, yo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhuza ibisekuru no gushyiraho ahigishirizwa amateka mu nzibutso za Jenoside.
Iyi nkunga yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, mu muhango witabiriwe n’abahagarariye MINUBUMWE, Imbuto Foundation na Liquid Intelligent Technologies.
Imwe mu ntego z’iyi nkunga ni ugufasha abakiri bato gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu mashusho, ubuhamya n’ahantu hagenewe inyigisho z’amateka mu nzibutso za Jenoside.
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho muri ubu bufatanye ni uko inzu y’inyigisho z’amateka mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama yarangiye kandi ikaba yarafunguwe. Ni inzu igaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ubugome bwayiranze n’uburyo Abatutsi barwanyije abashakaga kubica mu gace ka Bugesera no hafi yako.
Hari kubakwa kandi indi nzu y’inyigisho z’amateka mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange, mu Karere ka Ngororero. Uru rwibutso rugaruka ku mateka akomeye ya Jenoside, aho Padiri Athanase Seromba yategetse gusenya kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi barenga 2.000, bakicwa bahambwe ari bazima.
Minisitiri Bizimana yashimiye Liquid Intelligent Technologies na Imbuto Foundation uruhare bagize muri ubu bufatanye, agaragaza ko ibikorwa nk’ibi bizafasha kwigisha amateka, kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ku mbuga nkoranyambaga no kubungabunga ubuhamya bw’abayirokotse.
Yagaragaje kandi ko inyigisho zishingiye ku mateka n’ubuhamya zizafasha urubyiruko kugira uruhare mu kurinda ukuri kw’amateka no gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.










