sangiza abandi

Miss Muheto Divine yakatiwe igifungo cy’amezi atatu asubitse mu mwaka

sangiza abandi

Muheto Divine wabaye Nyaminga w’u Rwanda 2022, yakatiwe n’urukiko rwa Kicukiro igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe, n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Ni igihano yahawe kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya.

Muheto Divine yari akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Urukiko rwahamije ko Muheto Divine atahamwe n’icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka nk’uko ubushinjacyaha bwari bwabigaragaje mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko gushingira ku bimenyetso rukemeza ko ibyaha Muheto akurikiranweho bimuhama, bumusabira guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani n’ihazabu y’ibihumbi 220Frw.

Muheto Divine yemereye urukiko ko yatwaye imodoka yasinze, yemera ko yagonze, ahakana ko yahunze, ahubwo yagiye ku ruhande agategereza Polisi.

Urukiko rwasanze ahantu impanuka yabereye nta mugambi wo guhunga Muheto yarafite, bityo adahamwa n’icyo cyaha, rwemeza ko yahamwe n’ibyaha bibiri icya gatatu kitamuhama.

Urukiko rwahise rutegeka ko Muheto Divine ahita afungurwa nyuma y’isomwa ry’urubanza.

Custom comment form