sangiza abandi

Miss Muyango ari mu byishimo nyuma yo kwibikaho Mercedes Benz nshya

sangiza abandi

Uwase Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) mu 2019 yeretse abamukurikira imodoka nshya yaguze ya ‘Mercedes-Benz GLC 300’ ifite n’icyapa kiranga ikinyabiziga (Plaque) kiri mu izina rye rya ‘Muyango’.

Mu mashusho yo kwerekana iyi modoka, Muyango yayishimiraga ari kumwe n’umuhungu we Kimenyi Miguel Yanis.

Ku isoko ryo mu Rwanda, iyi modoka nshya ya Mercedes-Benz GLC 300 iba ihagaze agaciro ka miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda bigendewe ku mwaka yakorewemo.

Uretse kuba yarabaye Nyampinga mu 2019, Miss Muyango azwi cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu yindi mirimo akora irimo kuba umushyushyarugamba MC, kuyobora ibitaramo n’ibindi bikorwa bitandukanye ndetse yanabaye umunyamakuru kuri televiziyo.

Photos:

[fluentform id="3"]