sangiza abandi

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zavuguruye ishuri ryari ryarasenywe n’ibitero by’iterabwoba

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zavuguruye ishuri ribanza rya Macomia ryari ryarasenywe n’ibitero by’iterabwoba.

Izi ngabo zashyikirije ubuyobozi n’abaturage iri shuri rya Macomia Primary School, ku munsi wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026.

Ni ishuri rifite ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro bibiri by’abarimu byose bishya, ibi byumba byari byaratangiye kubakwa ariko ntibyarangira kubera ibibazo by’umutekano muke byatewe n’ibikorwa by’iterabwoba biri mu karere ka Macomia.

Iyi nyubako yose yuzuye mu gihe cy’amezi atatu, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera ku 150.

Umuhango wo gutaha iri shuri witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze zo mu karere ka Macomia, abaturage, abarimu n’abanyeshuri biga kuri iri shuri, hamwe n’abagize inzego z’umutekano zirimo n’Ingabo z’u Rwanda.

Mu ijambo yatanze mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Frank Rwabugande, uyobora ishami rishinzwe imikoranire hagati y’ingabo n’abaturage (Civil and Military Cooperation), yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo wo guteza imbere uburezi no gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Mozambique.

Ati “Iri shuri si inyubako isanzwe gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye bigaragaza ubuvandimwe n’ubufatanye burambye hagati y’abaturage b’u Rwanda na Mozambique. Rigagaragaza ubushake dusangiye bwo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere binyuze mu burezi n’ubufatanye.”

Lt Col Rwabugande yagaragaje kandi ko amahoro arambye adashingiye gusa ku bikorwa bya gisirikare, ahubwo asaba no gufasha abaturage kubaka ubuzima bwabo bushya binyuze mu kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri, amasoko n’ibindi bifasha iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Macomia, Tomás Badae, yashimye cyane uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kuvugurura iri shuri, ashimangira ko mu myaka ishize ritari rikigikoreshwa kubera ko ryari ryarangijwe n’ibitero by’iterabwoba.

Yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu kugarura icyizere mu baturage, anasaba abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri gufata neza iri shuri no kuririnda kugira ngo rikomeze gufasha abana kubona uburezi bwiza.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka