sangiza abandi

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubakwa ‘Observation Wheel’

sangiza abandi

Mu Mujyi wa Kigali hatangiye kubakwa ‘Observation wheel’, nk’uko izwi mu ndimi z’amahanga. Ni uruziga rufite icyuma kinini gishinze mu butaka, rufite imyanya abantu bicaramo (izwi nka gondolas) maze rukabazengurutsa hejuru, bareba neza Umujyi wa Kigali.

Iyi ‘Observation Wheel’ yahawe izina rya Kigali Sky Wheel iri kubakwa hafi ya Kigali Convention Centre, ahari kubakwa Inzovu Mall.

Kigali Sky Wheel izaba ifite uburebure bwa metero 55, abantu bashobora kwicaramo ikabazengurutsa iminota iri hagati ya 15 na 20, ikazuzura itwaye miliyoni 2.7$ (3,510,000,000 Frw), ikaba itegerejwe kurangira no gutangira gukoreshwa bitarenze umwaka wa 2025.

Kigali Sky Wheel iri kubakwa n’ikigo cy’Abanya-Canada kitwa Mo Gashi and Partners, binyuze muri sosiyete yitwa Kigali Ferris Wheel Limited. Ikazaba ari imwe mu zizongerera uburanga umujyi wa Kigali ndetse igakurura ba mukerarugendo bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo muri Afurika.

Muri 2024, Kigali yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu mijyi ikunzwe cyane n’abakerarugendo ku mugabane wa Afurika, nk’uko byatangajwe na Travel + Leisure.

Aho Kigali Sky Wheel iherereye hazanaba ahantu h’imyidagaduro haba kumanywa ndetse na nijoro, hazajya habera ibitaramo, hacururizwe ibyo kurya n’ibyo kunywa, hafatirwe amafoto ndetse hanakirwe ibirori bitandukanye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]