sangiza abandi

Mu Rwanda umubare w’abavura indwara z’amatwi, amazuru no mu muhogo uracyari nkene

sangiza abandi

Abagana serivise zo kwivuza indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu muhogo bagaragaza ko kubona abaganga b’inzobere muri uru rwego bikiri ikibazo, bitewe n’umubare muto wabo ugereranyije n’abarwayi bazikeneye. Bongeraho ko ikiguzi cy’ubu buvuzi kiri hejuru ku buryo kitorohera buri wese.

Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari abaturage bafite indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu muhogo, zirimo kutumva neza, kugira ibibazo byo guhumeka no kunanirwa kumira. Hari n’abafite ibibyimba bisaba kubagwa cyangwa ubundi buvuzi bwihariye.

Abagana amavuriro bavuga ko kubona ubuvuzi bukwiye bitaborohera, kuko hari igihe bahabwa ubufasha bw’agateganyo gusa. Bamwe batinda kubona ubuvuzi bw’inzobere, bikaba byabagiraho ingaruka zirimo no kugira ubumuga bwa burundu.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abaganga b’inzobere 29 bavura indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu muhogo. Uyu mubare wavuye kuri babiri bari bahari mu 1997, ariko uracyari muto ugereranyije n’abaturage bakeneye ubu buvuzi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abashakashatsi mu kuvura indwara zo mu matwi, mu mazuru, mu muhogo no mu gice cy’umutwe n’ijosi, Dr. Kayitesi Batamuriza Mukara, avuga ko ikibazo gikomeye ari uko umubare w’abarwayi ukomeza kwiyongera mu gihe abaganga b’inzobere bakiri bake.

Yagize ati: “Akenshi uburwayi bwo mu matwi no mu muhogo bushobora kuvurirwa ku bigo nderabuzima iyo bworoheje. Ibyo bivuze ko abaforomo n’abaforomokazi bahuguwe bakabyigishwa bashobora kubuvura. Ariko ubu abarwayi benshi baza kwivuriza mu mavuriro yisumbuye, bigatuma umubare w’abarwayi bakenera ubwo buvuzi uba munini.”

Ikibazo kirushaho kugaragara mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu. Urugero, Intara y’Iburasirazuba, ituwe n’abaturage basaga miliyoni eshatu, ifite umuganga umwe gusa w’inzobere muri uru rwego, mu gihe abari mu gihugu hose ari 29.

Umuyobozi ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yabwiye RBA ko Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kongera umubare w’abaganga, binyuze muri gahunda ya 4×4 igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Yagize ati: “Gahunda ya 4×4 yabashije gukuba kabiri umubare w’abanyeshuri bajya kwiga ubu buvuzi. Bashobora kubwiga mu gihe cy’imyaka iri hagati y’ine n’itanu, bivuze ko mu gihe kiri imbere umubare w’abashobora kuvura izi ndwara uzagenda wiyongera.”

Gahunda ya 4×4 yemejwe na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2023, igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine, kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirusheho kugera ku baturage no kongera ubushobozi bwo kwita ku barwayi.

Iyi gahunda igamije kongera umubare w’abaganga, abaforomo, ababyaza, abahanga mu by’ubuvuzi n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ku buryo abahugurwa buri mwaka bava ku bihumbi bibiri bakagera hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani.

Kongera umubare w’abanyeshuri bahitamo kwiga iby’ubuvuzi, by’umwihariko ubuvuzi bw’indwara zo mu matwi, mu mazuru no mu muhogo, bizafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’abarwayi n’abaganga b’inzobere, ndetse bikorohereza abaturage kubona ubuvuzi bukwiye ku kandi ku gihe.

Abagana serivise zo kwivuza uburwayi bwo mu matwi, mu mazuru no mu muhogo bavuga ko umubare w’abaganga b’inzobere mu kuvura ubu burwayi ukiri mbarwa ugereranyinye n’abakenera ubu  buvuzi bavuga ko n’ikiguzi cyabwo kigonderwa na bake.

Mu bice bitandukanye by’igihugu hagaragara abaturage bafite uburwayi bwo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru harimo abatumva neza, abahumeka nabi n’abatabasha kumira bitewe n’ibibyimba bafite bikeneye kubagwa cyangwa ubundi buvuzi bwihariye.

Abajya kwa muganga bashaka ubu buvuzi bavuga ko kububona bitaborohera kuko bahabwa ubwo kubafasha mu gihe gito ndetse ko ari ikibazo kuko hari abatinda kuvurwa bikarangira bibaviriyemo ubumuga bwa burundu.

Kugeza ubu mu Rwanda hari inzobere z’abaganga 29 mu kuvura indwara zo mu matwi, mu mazuru no muhogo bavuye kuri 2 bari bahari mu 1997 gusa uyu mubare uracyari muto ugereranyije n’abakeneye ubu buvuzi.

Umuyobozi w’Ihururo ry’Abashakashatsi mu kuvura indwara zo mu matwi, mu mazuru, muhogo n’izobasira igice cyo umutwe n’igice cy’ijosi, Dr. Kayitesi Batamuriza Mukara, avuga ko iki kibazo gikomeye kuko umubare w’abarwayi bakenera ubu buvuzi bakomeza kwiyongera kandi abaganga bashoboye kubuvura ari bakiri bake.

Yagize ati “ Akenshi uburwayi bwo mu matwi no mu muhogo bushobora kuvurirwa ku bigo nderabuzima iyo bworoheje, bivuze ko abaforomo n’abaforomokazi bahuguwe bakabyigishwa bashobora kubuvura. Ariko ubu abarwayi benshi baza kwivuriza mu mavuriro yisumbuye bigatuma umubare w’abarwayi bakenera ubwo buvuzi uba mwishi.”

Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abasaga miliyoni 3 ifite umuganga umwe ushobora kuvura izi ndwara muri 29 bari mu gihugu hose.

Umuyobozi ushinzwe imyigirishirize no guteza imbere abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yabwiye RBA ko Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kongera umubare w’aba baganga binyuze muri gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga mu Rwanda izwi nka 4×4.

Yagize ati “ Gahunda ya 4×4 yabashije gukuba kabiri umubare w’abanyeshuri bajya kwiga ubu buvuzi aho bashobora ku kwiga imyaka iri hagati y’ine n’itanu bivuze mu gihe kiri imbere umubare w’abashobora kuvura izi ndwara uzagenda wiyongera.”

Gahunda ya 4×4 yemejwe na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2023, igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine, kugira ngo bashobore kuvura abarwayi neza no kwegera umubare usabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Intego ni uguhugura no kongera abaganga, abaforomo, ababyaza, abahanga mu by’ubuvuzi n’abandi bakozi b’inzego z’ubuzima bakava kuri 2,000 bakagera hagati ya 6000 na 8000 ku mwaka.

Mu Rwanda umubare w’abavura indwara z’amatwi, amazuru no mu muhogo uracyari nkene

Photos:

[fluentform id="3"]