sangiza abandi

Muhazi United yatsinzwe n’Amagaju FC, iruhukira mu Cyiciro cya Kabiri

sangiza abandi

Amagaju FC yatsinze Muhazi United ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 30 wa Rwanda Premier League, bituma iyi kipe yo mu Burasirazuba ihita imanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ni umukino wabereye kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025.

Muhazi United yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo itamanuka mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda mu gihe Amagaju FC yashakaga inota rimwe ngo arokoke.

Umukino watangiye Amagaju ari kwitwara neza cyane ko iyi kipe yari ifite abafana benshi baturutse mu Karere Ka Nyamagabe baje kuyitera ingabo mu bitugu kugira ngo yitware neza.

Ku munota wa 24, Emmanuel Tuyishime yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cy’Amavubi, ari na ko igice cya mbere cyaje kurangira Amagaju FC atsinze Muhazi United igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Amagaju abifashijwemo na Ipti Hadji Bizimana yatsinze igitego cya kabiri, ku munota wa 59.

Muhazi United yari imaze kujya mu mibare yo gutsinda ibitego bitatu kugira ngo irokoke, ku munota 60, yishyuye igitego cya mbere kuri penaliti yatewe na Mohamed Kyeyune.

Iminota ya nyuma yabaye iyo guhatana ku mpande zombi cyane ko amahirwe kuri Muhazi United yaratangiye gusa n’ayoyoka mu gihe Amagaju yo yahataniraga gusigasira ibitego bibiri biyigumisha mu mukino.

Muhazi United yasatiraga cyane yabonye indi penaliti ku munota wa 80 ariko Mohamed Kyeyune yayiteye ikurwamo n’Umunyezamu wa Amagaju FC, Aimable Kiro Dieume.

Umukino warangiye Amavubi FC atsinze Muhazi United ibitego 2-1, ashimangira kuguma mu Cyiciro cya Mbere mu gihe Muhazi United yo yahise imanuka mu cya Kabiri.

Indi kipe yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ni Vision FC, ni mu gihe mu mwaka w’imikino utaha amakipe abiri azasimbura ayamanutse ari Gicumbi FC na AS Muhanga.

Custom comment form

Amakuru Aheruka