Musengamana Béatha waririmbye indirimbo “Azabatsinda Kagame” yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, bari bamaze igihe babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuhango wo gusezerana kwa Musengamana na Niyonshuti wabereye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Gashyantare 2025.
Aba bombi bari bagaragiwe n’inshuti n’abavandimwe babo, baserutse mu myambaro igaragaza amabara y’umweru n’umutuku asanzwe akoreshwa n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Musengamana Béatha yamamaye cyane nyuma yo guhanga indirimbo “Azabatsinda Kagame” yifashishijwe cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024.
Iyi ndirimbo yakoze afatanyije n’Itorero ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ aririmbamo, ifite amagambo avuga ko Perezida Kagame ari “Intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru, yatumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda. Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto naho ababunza amagambo byari byabananiye.’’
Uyu munsi wabaye uw’amateka kuri we kuko ari bwo yahamije isezerano ryo kubana byemewe n’amategeko n’umugabo we bamaranye imyaka 12.
Niyonshuti yatangaje ko yishimiye gusezerana mu mategeko n’umugore we, nyuma yo gusanga ari ingenzi kubana byemewe n’amategeko.
Biteganyijwe ko Musengamana na Niyonshuti bazahamya isezerano ryabo imbere y’itorero mu mpeshyi ya 2025.
Nyuma yo guhanga ‘Azabatsinda Kagame’, Musengamana ufite abana batatu yubakiwe inzu yo guturamo iherereye mu Murenge wa Nyamiyaga. Yayihawe mu Ukwakira 2024nk’ishimwe ry’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi.
