sangiza abandi

Musoni uheruka gusinyira Rayon Sports yavuze icyatumye ayibenguka n’ubutumwa ku bamuteze iminsi

sangiza abandi

Myugariro Musoni Michel Prince uheruka gusinyira Rayon Sports yavuze ko kuba abakinnyi benshi b’Abarundi baranyuze muri iyi kipe bikagenda neza, ari kimwe mu byamukuruye kuyijyamo.

Musoni Prince wakiniraga Vital’o y’iwabo mu Burundi, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yabwiye UMUNOTA ko yishimiye cyane kwinjira muri Rayon Sports.

Yagize ati “Ni ibintu byiza cyane, ndishimye ndanashimira Rayon Sports yantoranyije muri benshi kuko ni benshi bayifuza.”

Yakomeje avuga ko bwa mbere Rayon Sports imwegera hari mu mpera za shampiyona ariko abasaba ko bareka ikarangira bakabona kuvugana neza, akaba ari byo byabaye.

Yunzemo ko yari afite inzozi zo kuzakinira amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports. Ati “Narabitekereje rwose, njye sinjya ncika intege mba numva ko byose bishoboka.”

Ku kijyanye n’igitutu cy’abafana, yavuze ko akimenyereye kuko amakipe yakiniye na yo ariko ameze.

Ati “Ndakimenyereye kuko Ikipe ya Musongati nakiniye ifite abafaba benshi ndetse na Vital’o FC na yo ni uko.”

Ku bantu bamuteze iminsi bavuga ko muri Rayon Sports bitazakunda, yavuze ko nta wabuza abavuga kuvuga.

Ati “Abantu baravuga, abantu baravuga kandi ntabwo wabuza abavuga kuvuga ahubwo wowe wita ku kazi kakuzanye.”

Kuba hari abakinnyi b’Abarundi banyuze muri Rayon Sports bikagenda neza, byatumye na we yumva yakinira Gikundiro.

Ati “Hari abakinnyi benshi b’Abarundi banyuzemo byagenze neza, hari n’abarimo na bo birimo kugenda neza, byatumye bimpa ishyaka ryo kuhaza.”

Musore Prince wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports agomba kubisikana na Bugingo Hakim wakinaga kuri uyu mwanya wamaze gusohokamo, amakuru akaba avuga ko agomba kwerekeza muri APR FC.

Musoni Prince yavuze ko yahoranye inzozi zo gukinira amakipe akomeye mu Rwanda
Musoni yavuze ko igitutu cy’abafana akimenyereye
Custom comment form

Amakuru Aheruka