Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo umutoza mukuru Robertinho ndetse n’umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka Andre ikaba iba ihawe Rwaka Claude.
Ibi bibaye mu gihe Ubuyobozi butashimishijwe n’imusaruro iyi kipe irimo kubona aho yanatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Amakuru Ikinyamakuru UMUNOTA cyamenye ni uko nyuma yo kunganya na Marines FC 2-2 tariki ya 5 Mata 2025 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Ubuyobozi butishimye ndetse Mazimpaka Andre we aba yarahise ahagarikwa.
Amakuru avuga ko kimwe mu byo ashinjwa ari imyitwarire y’abanyezamu be ibitego batsindwa bidasobanutse cyane cyane ku mukino wa Mukura na Marines aho bakeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma kandi Mazimpaka akaba yarabigizemo uruhare.
Ku mutoza mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho kuba ikipe irimo yitwara nabi agomba kubibazwa, gusa uyu mugabo ukomoka muri Brazil amakuru akavuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butamwemera aho bivugwa ko bakeka ko afite uburwayi butamwemerera gukora akazi neza nko kuba afite ikibazo cy’amaso akaba atabona neza, ni inshuro nyinshi byavuzwe ko ashobora gusezererwa kuko atabona neza mu kibuga ndetse ni yo umukinnyi atsinze abaza uwo ari we,
Ejo hashize ku Cyumweru ni bwo hafashwe umwanzuro wo guhagarika aba batoza ndetse mu ma saa 20h ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumijeho Kimihurura Rwaka Claude wari wagizwe umutoza wungirije mu ntangiriro z’uku kwezi avuye mu ikipe y’abagore, bumubwira ko ari we ugiye kuba umutoza mukuru w’agateganyo.
Akaba agomba guhera ku mikino 2 y’Igikombe cy’Amahoro ya 1/2 iyi kipe ifitanye na Mukura VS aho umukino ubanza uzabera i Huye ejo ku wa Kabiri, ni mu gihe ikipe ihaguruka i Kigali uyu munsi.
Guhagarika aba batoza byaba bivuze ko ari bo ntandaro y’umusaruro muke ikipe irimo kubona, byaba bimeze nko kumanika amaboko ku gikombe cya shampiyona bakemera ko cyagiye cyane ko mu gihe hasigaye imikino 7, APR FC ni iya mbere n’amanota 48, Rayon Sports ya kabiri ikagira 47.
Bivuze ko iyi kipe igiye gushyira imbaraga mu gikombe cy’Amahoro kugira ngo izabone uko izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika
Robertinho uheruka guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona cya 2018-19 ari nacyo iheruka, akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup yari yagarutse muri iyi kipe muri Nyakanga 2024 kimwe na Mazimpaka Andre ni bwo yagizwe umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe.


