sangiza abandi

Ni inde wo kuryozwa imvururu zabereye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports?

sangiza abandi

Umupira w’amaguru urakundwa ariko na none urababaza cyane, ibi byakwemezwa n’abakunzi ba Rayon Sports bari bagiye i Bugesera gushyigikira ikipe ya bo kuko batsinzwe ibitego bibiri maze umukino usozwa n’imvururu utarangiye kubera kutishimira imisifurire.

Wari umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wari wahuje Rayon Sports yari iya mbere ku rutonde rwa shampiyona na Bugesera yari mu murongo utukura irwana no kutamanuka.

Wari umu wo gupfa no gukira ku mpande zombi, gusa Rayon Sports yagiye yikandagira cyane ko mbere y’umukino yari yasabye ko itahabwa umusifuzi Ngaboyisonga Patrick kubera amakosa yagiye akora mu yindi mikino. FERWAFA yabateye utwatsi aho yababwiye ko batishyiriraho abasifuzi, birangira ari we uyisifuye.

Umunsi w’umukino wageze, hari ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025 maze ku munota wa 14 Ruhinda Farouk afungura amazamu ku ruhande rwa Bugesera.

Ku munota wa 52 Umar Abba yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri kuri penaliti. Ni penaliti itavuzweho rumwe kuko bavugaga ko nta kosa ryabaye.

Ikindi kandi ntabwo Rayon Sports yishimiye ko iyo penaliti yatanzwe nyuma y’iyo bari babakoreye bakanga kuyitanga ari na ho havuye umupira wavuyemo iyo penaliti.

Imvururu zavutse ubwo maze abafana batangira gutera amabuye mu kibuga aho rimwe ryanafashe umusifuzi wo ku ruhande.

Izi mvururu zakomeje kugeza aho hari n’abafana bahagiriye ikibazo batwarwa kwa muganga, Komiseri w’umukino yahisemo guhagarika umukino kubera izi mvururu.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMUNOTA ni uko amahirwe menshi ari uko uyu mukino uzasubirwamo ugakomereza ku munota wa 53 wari ugezeho ariko ugakinwa nta mufana uri mu kibuga.

Ikindi kandi ni uko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane abatangije izi mvururu.

Ni igikorwa cyamaganiwe kure na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati”Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri FERWAFA no muri Rwanda Premier League bigahabwa umurongo. Natwe nka Minisiteri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’ izindi nzego tuzabikurikirana.”

FERWAFA na yo yahise isohora itangazo ivuga ko ibikorwa nk’ibi bitemewe kandi ko bitazihanganirwa, icyemezo kuri uyu mukino kizamenyekana vuba bidatinze.

Custom comment form

Amakuru Aheruka