sangiza abandi

NIDA igiye gutangira igerageza ryo gutanga Irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga 2025 kizatangiza igerageza ry’irangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga, mu gihe gutangira gutanga ku mugaragaro izi karita bizatangira muri Kanama.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine. Iyi rangamuntu nshya izaba ikubiyemo amakuru bwite n’ibipimo ndangamiterere (biometrie) by’umuntu, kandi izajya ihabwa abantu bose kuva akku mwana ukivuka, bitandukanye n’iyari isanzwe yatangwaga ku bafite imyaka 16 kuzamura.

Iyi rangamuntu-koranabuhanga izaba iri mu buryo butatu, burimo ubw’ikarita rangamuntu ifatika nk’isanzweho, hakaba uburyo bwo gutanga imibare, cyangwa umubare usimbura iyo rangamuntu.

Irangamuntu isanzwe yabaga ifite imibare igaragaza ibisobanuro kuri nyirayo, aho hari iyagaragazaga umwaka w’amavuko cyangwa igitsina cya nyirayo, mu gihe iyi nshya, itazajya igaragaza ibi byose.

Mukeshima avuga ko itandukaniro rinini ari uko iyi rangamuntu itazajya igaragaza ubuzima bwite nk’igitsina, ubwenegihugu cyangwa igihe umuntu yavukiye, nk’uko byari bisanzwe.

Ati” Iriya mibare itatu ya nyuma ari yo ‘document number’ yajyaga ihinduka, ariko ubu turashaka ngo ibe ari ‘Unique identifier’ [umwihariko] idafite n’icyo ivuga. Uyu munsi iyo urebye irangamuntu umenya niba ari umugore, niba ari umugabo, igihe yavukiye n’ubwenegihugu bwe, ibyo bintu byose rero twabikuyemo, izaba ari umubare random udafite icyo uvuze kuri nyirayo ngo utange amakuru kuri nyirayo.”

NIDA ivuga ko icyiciro cy’abazemererwa guhabwa irangamuntu cyongerewe. Uretse Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda igihe kirenze amezi atandatu, izajya inahabwa abimukira, abana batoraguwe badafite ababyeyi, n’abanyamahanga bari mu Rwanda igihe gito, bakeneye serivisi zitandukanye.

NIDA yatangaje ko ibikoresho by’ingenzi bizakoreshwa mu gutanga izi karita byamaze kuboneka ku gipimo cya 90%, system izakoreshwa mu kubika no kwemeza aya makuru nayo iri ku musozo, mu gihe bimwe mu bikoresho nk’ibizifashishwa mu gufotora, na byo biri mu nzira biza.

Bikaba biteganyijwe ko igerageza rizatangira muri Nyakanga, mbere y’uko zitangirwa gutangwa ku mugaragaro muri Kanama uyu mwaka.

UMWANDITSI: Maurice IKUZWE

Custom comment form

Amakuru Aheruka