Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Bugingo Hakim yavuze ko we nta kibazo afite cyo gukomezanya na Rayon Sports nubwo bamusebeje ko yariye ruswa akabatsindisha.
Uyu mukinnyi usoje amasezerano ye muri Gikundiro, ntabwo imikino ya nyuma yamugendekeye neza kuko yagiye avugwaho kugambanira ikipe, akayitsindisha aho byavugwaga ko yamaze kumvikana na APR FC.
Aganira n’UMUNOTA, Bugingo Hakim yahakanye ibi byamuvuzweho ndetse yemeza ko byamubabaje ariko nk’umukinnyi mukuru yari afite kubinyuramo.
Ati “ntabwo ari byiza kuba wavugwa nabi mu kazi ka we, ariko nk’umukinnyi mukuru ni ukwima amatwi ibivugwa, ukita ku ntego za we n’icyo ushaka kugeraho ariko ntabwo ari ibintu bishimishije kuvugwa ko wagambaniye ikipe ya we.”
Yakomeje avuga ko ibyo kuvuga ko yamaze kwerekeza muri APR FC byatangiye kuvugwa kera nta n’umuntu waho aravugana na we.
Ati “ubaye uri umuntu utekereza neza ntabwo waba urimo gusoza amasezerano ya we ngo witware nabi kandi uzi ko ukeneye ko iyo kipe yakongerera cyangwa ugashaka indi.”
“Ahubwo ikintu kijya kintungura ni icyo kintu, bimaze n’igihe kinini, nkavuga nti ese abantu ibintu bavuga barabizi? Nkavuga nti iyo telefoni bavuga iyaba yaranampamagaye bikavugirwa ukuri, navuga ko nari ntaravugana na APR FC na mbere yaho, nyuma y’aho nubwo byagiye bicicikana ariko ntabwo nari nakavuganye na bo.”
Avuga ko Rayon Sports yigeze kumwegera rimwe ngo abe yakongera amasezerano shampiyona ikirimo, gusa ngo ntiyagarutse ariko ku giti cye yumva bakomezanyije byaba ari byiza.
Ati “Rayon Sports ni yo yangize uwo ndi we uyu munsi ndayishimira cyane, bibaye byiza twakomezanya njye ntacyo bitwaye.”
Bugingo Hakim akaba yarinjiye muri Rayon Sports amazemo imyaka 2 avuye muri Gasogi United, amahirwe menshi ni uko umwaka w’imikino utaha azawukina muri APR FC.