Mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hari abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica banize umugore bivugwako yakoraga uburaya aho bikekwa ko bari bamuguze agapfira iwe ari naho umurambo wasanzwe
Icyaha cyabereye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ahazwi nko kuri 40.
Ababonye umurambo wa nyakwigendera mbere babwiye UMUNOTA ko uriya murambo wari ufite amaraso ku munwa no mu mazuru iruhande rwawo hari inzoga zizwi nk’ibyuma.
Nyakwigendera yitwa Uwamahoro Alphonsine ari mu kigero cy’imyaka 30 yanyweraga mu kabari asangira n’abandi barimo abagabo kuko yarasanzwe akora uburaya umwe muri abo bagabo aramushima bajyana kwa nyakwigendera bigakekwa ko yanizwe n’uwo bari batahanye.
Amakuru ajya kumenyekana ahagana i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa taliki ya 08/03/2026 ubwo abaturanyi be bareberaga mu rugi bagakeka ko mu nzu hari umuntu waba yapfiriyemo bamenyesha Polisi na RIB bica urugi binjiramo imbere maze bafata ibimenyetso by’ibanze kuri uwo mu rambo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUNOTA ko inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza.
Yagize ati”Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe n’uburyo yapfuyemo”
Kugeza ubu RIB yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, nyakwigendera yarafite umwana umwe muto babanaga.



