Mu Karere ka Rusizi, ku gasozi ka Nyarushishi, habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hanashyinguwe mu cyubahiro umubiri w’umwe mu bayizize.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, wari kumwe n’abandi bayobozi barimo abasenateri, abadepite, n’abandi banyacyubahiro bo mu nzego zitandukanye.
Guverineri Ntibitura yavuze ko hazirikanwa Abatutsi bashyinguye muri Nyarushishi batagira ababibuka, barimo impunzi zari zaje zihunze Jenoside yari ikaze mu bice bari baturutsemo.
Yakomeje ashimira FPR n’abari ingabo za RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, bahagaritse Jenoside bakabohora igihugu ndetse bamwe muri izo ntwari bakahasiga ubuzima, baharanira kurokora Abatutsi bicwaga urwagashinyaguro.
Ati” Ubutwari bwabo nibwo dukesha kuba dushobora guterana tukibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tukihanganisha kandi tugafata mu mugongo abayirokotse, ndetse tukamagana ubugwari bwabayiteguye bakayishyira mu bikorwa, kimwe n’abahembera ingengabitekerezo n’amacakubiri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside, anashimira ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside ndetse bukagarurira icyizere abarokotse n’Abanyarwanda bose.
Umuyobozi waje ahagarariye IBUKA ku rwego rw’igihugu, yavuze ko abibukwa ari abana, ababyeyi, abasore n’inkumi bari bifitemo imigambi myiza kuri bo, ku miryango yabo ndetse no ku gihugu.
Ati” Turi kumwe ku mitima kandi nabo batwifuriza kugira ubugiri n’ubugabo ku nzozi zabo bari bafite zo kugira igihugu cyiza, tuzigire ukuri gufatika.”
Akomeza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabanjirijwe n’ibikorwa biteye ubwoba guhera 1959 kugera 1994. agaragaza ko muri Jenoside bavuga ko yishe abantu miliyoni, umubare munini ari uwabapfuye mu kwezi kwa mbere ariko kwa Kane.
Ati” Aba banyarwanda bose mukurikire abasimbutse ukwezi kwa kane bari ngerere, mu kwa gatanu baratoratoraga, mu kwa gatandatu bari bari muri shomaje niko bajyaga bavuga ngo babaye abashomeri, mu kwarindwi bwo twagize amahirwe Inkotanyi zibatwambururaho, ariko ubundi ariko mu byukuri abantu bashize mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.”



