sangiza abandi

Nyina wa Rafael York yifatiye ku gahanga bimwe mu bitangazamakuru

sangiza abandi

Nyuma y’uko bimwe mu bitangazamakuru bivuze ko Rafael York yasuzuguye Ikipe y’Igihugu “Amavubi” akanga kwitabira ubutumire bwayo, nyina umubyara yavuze ko bamwe mu banyamakuru ari ba ntamunoza.

Ku Cyumweru nijoro ni bwo amakuru yemenyekanye ko Rafael York ukinira Zed FC yo mu Misiri atazitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu iri muri Algeria gukina imikino ya gicuti n’iki gihugu.

Bimwe mu binyamakuru bikaba byaratangaje ko uyu mukinnyi yikuye mu Mavubi nta mpamvu n’imwe atanze ibyo bafashe nk’agasuzuguro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jane Rafael akaba nyina wa Rafael York, yifashishije ibyatangajwe na Radio10, aho mu Kiganiro Ten Sports cy’ejo hashize bavuze ko yasuzuguye kandi atari ubwa mbere kuko agikina no muri Suède yajyaga abikora, yavuze abanyamakuru bamwe ari ba ntamunoza.

Ati “Ariko abanyamakuru bamwe muri ba ntamunoza. Rimwe ngo umukinnyi yaje afite imvune ntiyabivuga, yavuga ko afite ikibazo ngo ni agasuzuguro, Imana ibababarire.”

Rafael York yagize ikibazo mu itako (hamstring) mu mukino wa Shampiyona ya Misiri ikipe ye ZED FC yanganyijemo na Smouha 0-0 akaba ari yo mpamvu yatumye atitabira ubutumire bw’Amavubi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka