sangiza abandi

Omar Munyaneza na Umuhumuza Gisèle baregwa muri dosiye ya WASAC barekuwe by’agateganyo

sangiza abandi

Urukiko Rwisumbuye rwategetse ko Umuhumuza Gisèle usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ndetse na Dominique Murekezi, barekurwa by’agateganyo.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, mu rubanza rw’Ubujurire ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ry’aba bakozi bahoze ari aba WASAC.

Iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku bujurire bwari bwatanzwe n’aba bayobozi nyuma y’uko urukiko rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ku byaha baregwa bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko.

Urukiko Rwisumbuye rwemeje ko barekurwa mu gihe iperereza rikomeje.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bahoze ari aba WASAC, bafunguwe nyuma y’uko ku munsi w’ejo ku wa kabiri, abandi bakozi bamwe bo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), nabo bafunguwe nyuma y’iminsi bari bamaze bafunze.

Umuhumuza Gisèle hamwe na Murekezi Dominique bashinjwa ibyaha birimo gutanga akazi mu buryo butemewe, gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu bwite, no guha abakozi imishahara itajyanye n’amategeko.

Ni mu gihe Omar Munyaneza nawe yari akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yakoze ubwo yari ayoboye WASAC.

Photos:

[fluentform id="3"]