Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Latvia, Perezida Edgars Rinkēvičs bagirana ibiganiro.
Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati yabo, Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs banitabiriye ibiganiro byahuje amatsinda y’abayobozi batandukanye muri ibi bihugu bibiri.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.
Ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Latvia. Aho yahereye ku gusura inzu ndangamurage y’icyo gihugu.
Byitezwe kandi ko azasura ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.










