Perezida Kagame, Kuri uyu wa Mbere, yakiriye muri Village Urugwiro Mohamed Ali Janah, Umuyobozi wa Sosiyete itanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo muri Maldives (Hotels and Resorts Investment Maldives), ufite n’inshingano z’ubuyobozi mu Kigo cy’Ishoramari, JIH Global Investments ndetse na Ghassan Aboud na Ahmad Aboud, abayobozi bari muri Sosiyete y’Ubucuruzi, Ghassan Aboud Group yo mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y’iterambere n’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo ubukerarugendo n’ubwubatsi n’ibindi.
U Rwanda na Maldives byatangije umubano muri Nzeri 2019 ushinga imizi vuba vuba kugeza ubwo muri Kamena 2022 ibihugu byombi byasinyiye i Kigali amasezerano y’imikoranire agera kuri atanu yo kwagura ubufatanye.
Ibi bihugu byose bibarizwa mu muryango wa Commonwealth kandi bifatanya mu nzego zitandukanye. Nyuma y’itangizwa ry’ubufatanye bw’ibihigu byombi bushingiye kuri dipolomasi, abayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu bagiye basurana.
Maldives ni igihugu giherereye mu Nyanja y’Abahinde kigizwe n’imisozi 1000, ibintu gisangiye n’u Rwanda.
Maldives yabonye ubwigenge mu 1965 ibukomoye ku Bwongereza.
Ubukerarugendo n’uburobyi biri mu byatumye ubukungu bwa Maldives butera imbere mu myaka ishize, byatumye iva mu bihugu byari mu nzira y’amajyambere mu 1965 ubu ikaba iri mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.
Mu 2016 iki gihugu cyivanye mu muryango y’ibihugu bibarizwa muri Commonwealth kubera gushyirwaho igitutu cyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, gusa cyongeye gusaba ko cyakwemererwa kuwujyamo ndetse kirabyemererwa.
Ghassan Aboud Group (GAG) ni sosiyete mpuzamahanga ikorera mu bihugu byinshi, yashinzwe mu 1994, ifite icyicaro gikuru mu bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu ( UAE).
Ni sosiyete nini cyane ikora mu nzego zitandukanye z’ubucuruzi, izwiho gutanga serivisi nyinshi zirimo Ubucuruzi bw’imodoka no kubungabunga ibyuma byazo (spare parts), Ifite urwego rw’amahoteri nka Crystalbrook Collection muri Ositaraliya., ifite ishoramari mu bwubatsi n’ibindi bitandukanye.









