Kuri gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeye kuri Dr. Ozonnia Ojielo .
Uyu ari gusoza manda ye nk’Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akaba n’uhagarariye Umunyambanga Mukuru w’uwo Muryango mu Rwanda.
Uyu muyobozi ukomoka muri Nigeria, akaba amaze imyaka ikabakaba ine muri izo nshingano, nyuma yo gushyirwaho n’Umunyamabanga Mukuru António Guterres ku wa 10 Nyakanga 2022 amaze kwemezwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Manda ye yibanze cyane ku bufatanye bw’u Rwanda na UN mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) no gushyigikira gahunda z’igihugu z’iterambere (NST1).
Yashyigikiye cyane gahunda zo guhanga imirimo binyuze mu bukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Economy).
Dr. Ojielo yakunze kugaragara mu bikorwa bya YouthConnekt n’ibindi bigamije guha urubyiruko rw’u Rwanda amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga




