sangiza abandi

Perezida Kagame yavuze ku mukobwa wigeze gufungwa kubera imyambarire

sangiza abandi

Perezida Kagame, yakomoje ku kibazo cy’umukobwa uherutse gufatwa n’abapolisi akekwaho kwambara imyambaro idakwiye, avuga ko we yabonye nta kibazo cyarimo ariko ko aba polisi bashobora kwibeshya asaba ko abanyarwanda bajya babumva bakabababarira.

Yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko muri gahunda ya ‘Meet the President” byabereye muri BK Arena.

Perezida Kagame yavuze ko yabonye impaka zavutse nyuma y’amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi babiri bambika amapingu umukobwa bakamushyira mu modoka, bamuhora imyambarire.

Icyo gihe byakuruye impaka nyinshi abantu bavuga ko yahohotewe, ndetse Polisi iza kwisegura ivuga ko abo ba polisi bakoze amakosa, ndetse ko bahanwe umukobwa agahabwa ubutabera.

Perezida Kagame yavuze ko akibibona yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, kugira ngo amusobanurire iby’icyo kibazo.

Yavuze ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi yamubwiye ko abo bapolisi batari bumvise neza amabwiriza yari yatanzwe. Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yahise amusaba kumwoherereza ifoto y’uwo mukobwa kugira ngo arebe uko yari yambaye.

Perezida Kagame yavuze ko amaze kubona ifoto ye, atiyumvishaga impamvu yari yafashwe, agahita amubaza ati: “None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiye kwanikwa ku gasozi byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko umuntu akwiye guhitamo imyambaro ihuye n’aho agiye, kuko imyambarire ishobora kuba ikwiye ahantu hamwe ariko ntibe ikwiye ahandi.

Ati “Mbese ku mazi, ha handi abantu bamererwa neza. Wagiyeyo hari ubwo uhurirayo n’abandi, biremewe, hari ukuntu mwabigenza bidasa n’ahandi. Ariko uwagiye ku mazi afite uko ameze, atungutse hano byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahindukira mukavuga ngo ‘Eeeh!’ Mwavuga ngo ‘Uyu muntu se byagenze gute’?”

Yagaragaje ko imyambarire ikwiye atari ikibazo kireba abagore gusa, kuko n’umugabo ugiye mu nama yambaye imyambaro yo gukora siporo ashobora gutuma abamubonye bamwibazaho.

Photos:

[fluentform id="3"]