Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasubitse igitaraganya uruzinduko yagombaga kugirira i Paris mu Bufaransa, nyuma yuko aketse ko haba hari umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko Perezida Ndayishimiye yari guhaguruka muri iki gihugu cye ku mugoroba ku wa kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, akerekeza i Paris, aho yari kwitabira inama yatumiwemo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Ni inama yari igamije kwiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’Akarere k’Ibiyaga bigari, yateguwe na Emmanuel Macron abifashishijwemo na mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbe usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.
Amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye atitabiriye iyi nama nyuma y’uko i Bujumbura hakomeje gucicikana amakuru avuga ko hari abateguye kumuhirika ku butegetsi, mu gihe azaba ari muri urwo rugendo.
Ibi byongeye kuvugwa mu gihe n’ubundi hari hashize iminsi bivugwa ko uwo mugambi uhari.
Ni umugambi bivugwa ko wanabaye intandaro y’ifungwa rya Gen Bertin Gahungu, umaze ukwezi kurenga atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Perezida Ndayishimiye yanze kujya mu biganiro i Paris mu Bufaransa mu gihe ku wa Kabiri Ambasaderi w’Ubufaransa i Bujumbura, Sebastien Minot, yari yamumenyesheje ko atumiwe muri iyo nama.
Ndetse aya makuru anavuga ko Ambasade y’u Burundi i Paris yari yanatumiye Abarundi baba mu Bufaransa kuzayitabira bakayihuriramo na Perezida wabo Ndayishimiye, ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025.



