sangiza abandi

Perezida Tshisekedi yaciye amarenga yo gusubiza ubuyobozi mu Burasirazuba bwa RDC

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu ijambo ryo ku munsi w’Ubwigenge yishimiye amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington, ku wa 27 Kamena, hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko ari intambwe iganisha ku “bihe bishya by’umutekano.”

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe na mugenzi wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner, mu muhango wari uyobowe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.

Aya masezerano akubiyemo ingingo zizagenderwaho mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’iyubahirizwa ry’umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, ndetse n’inzira y’igihe gishya cy’umutekano ubufatanye n’iterambere ry’ibihugu byo mu Karere.

Ubwo yatambutsaga ijambo ryo kuri uyu wa mbere, ubwo RDC yizihiza umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 65, Perezida Tshisekedi yashimiye abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagize uruhare mu kugeza ku isinywa ry’amasezerano yo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Uburasirazuba.

Ati “Mw’izina ry’Abanye-Congo, ndashaka gushimira byimazeyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bw’ubwitange bukomeye baharanira amahoro. Turashimira byimazeyo Perezida Donald Trump ku ruhare rwe bwite muri iki gikorwa cyo gushaka amahoro, kizana ibyiringiro. Ubuyobozi bwe bwafashije impande zombi kugira icyerekezo kimwe.

Yishimiye kandi umuhate w’igihugu cya Qatar ku bw’uruhare rwabo mu buhuza, iki gihugu nicyo cyahuje muri Mata, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida Tshisekedi ngo baganire ku bibazo by’umutekano muke mu Karere.

Yagize ati “Ndashimira kandi byimazeyo Leta ya Qatar kwakira ibiganiro cyane cyane kuri Tamim Ben Hamad Al Thani nkunda ku buhuza yakoze bwo mw’ibanga bikaba byaragize uruhare mu guhuza igihugu cyacu n’u Rwanda.”

Yagize icyo avuga ku biganiro by’ubuhuza hagati ya RDC n’ihuriro rya AFC/M23 bizakomeza kubera i Doha.

Ati “Iyi nzira ya dipolomasi kandi ihuye n’ibiganiro bikomeje kubera i Doha, muri Qatar. Icyifuzo cyacu kidashidikanywaho: kongera gushyira ubuyobozi bwa Leta mu gihugu cyose ndetse no guharanira ko habaho amahoro nyayo, arambye kandi asangiwe mu Karere kose. “

Yashimangiye ko bazakomeza gushyigikira ibyifuzo by’abaturage ba Congo cyane cyane abari mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati “Ibyo abaturage bacu bategereje ni byinshi, cyane cyane abo mu burasirazuba bw’igihugu bababaye igihe kirekire. Twegereye rero iki cyiciro cya nyuma cy’ibikorwa twiyemeje, twubaha ubusugire bwacu n’ibyifuzo byemewe by’abaturage bacu. “

Ku rwego rw’ubutabera, Tshisekedi yirinze kuvuga byinshi, ati “Tuzakomeza gusaba ko abahohotewe barenganurwa, kandi ko abakoze ayo mahano babazwa ibyo bakoze.”

Yagejeje kandi ubutumwa bw’ihariye ku baturage bo mu Burasirazuba bw’igihugu

Ati “Kuri mwebwe, bashiki bacu n’abavandimwe bo mu Burasirazuba, ndashaka kuvuga ko kwihangana kwanyu byabaye icyitegererezo ku gihugu cyose, umubabaro wanyu ntiwabaye impfabusa. Byadushyizemo icyemezo cyo kutemera igisubizo icyo ari cyo cyose cyitacyemura neza iki kibazo no kwiyemeza kubaka ejo hazaza heza.”

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka