Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rw’iminsi ibiri , rugamije kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko atangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, biteganyijwe ko yakirwa na Perezida Kagame, bakagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.
Ni uruzinduko rwa mbere uyu Mukuru w’Igihugu agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Mozambique muri Mutarama uyu mwaka.
Urugendo rwa Daniel Francisco Chapo rwabanjrijwe n’itinda ry’abari muri Minsiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, aho baraye bagiranye ikiganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe .
Abakuru b’ibihugu byombi , kuri uyu wa 27 Kanama baragirana ikiganiro ndetse habe n’inama ihuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’u Rwanda na Mozambique, irebana n’ubufatanye.
Ku wa 28 Kanama, Perezida Chapo azaganira n’abashoramari bo mu Rwanda barimo abifuza gushora imari muri Mozambique, asure icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro kugira ngo arebe iterambere uru rwego rugezeho n’ibyo igihugu cye cyakwigana.
Perezida Chapo ateganya guhura n’Abanya-Mozambique baba mu Rwanda, barimo abakorera mu nzego zirimo ubwubatsi. Uruzinduko ruzapfundikirwa n’ikiganiro azagirana n’abanyamakuru, abasobanurira uko ruzaba rwagenze.
Ubwo muri Gashyantare uyu mwaka, abakuru b’ibihugu byombi bahuriraga i Addis Ababa muri Ethiopia aho bitabiriye inama ya 38 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, baganiriye uko umubano n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi byanozwa.
Ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera ndetse n’umutekano. U Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2021.



