sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia basinye amasezerano y’ubufatanye

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye n’iya Indonesia azibanda ku mikoranire mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhanahana amakuru n’ubumenyi, amahugurwa n’izindi gahunda zijyanye no kubaka ubushobozi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Jakarta ku cyicaro cya Polisi ya Indonesia kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’uwa Polisi ya Indonesia, General Listyo Sigit Prabowo.

IGP Felix Namuhoranye n’itsinda ayoboye ,bari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu aho nyuma yo kwakirwa na mugenzi we basinye aya masezerano nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko. 

Umuhango wo gusinya amasezerano witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana.

IGP Namuhoranye yanasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Indonesia aho yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye barenga 300 barimo kwiga amasomo atandukanye muri iri shuri.

Photos:

[fluentform id="3"]