sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje imihanda yatangiye gufungwa kubera Shampiyona y’Amagare

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki ya 17 Nzeri 2025, umuhanda uva mu mujyi werekeza Kimihurura unyura kuri RIB ugana kuri Kigali Convection Center, uraza kuba ufungiye ku Kabindi guhera saa sita z’ijoro.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yasangije ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, rivuga ko uyu muhanda uraba ufunze byagateganyo kubera imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare, izatangira ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025.

Abakoresha ibinyabiziga basanzwe bakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo kunyura umuhanda uva mu Mujyi, werekeza Kimicanga ugakomereza Kacyiru cyangwa umuhanda uva Mu mujyi ukanyura ku Kabindi ugakomeza kuri Roundpoint ya Kimihurura ukomereza ku kicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje imwe mu mihanda izifashishwa n’abanyamaguru irimo iya Gahanga na Nyanza ku baturutse Bugesera, aho bagiriwe inama yo kuzajya baca ku Mugendo hafi n’ikiraro cya Nyabarongo, bagaca Ntunga bagatunguka ku Irebero hafi na Canal Olympia bakamanukira kuri Roundpoint iri hafi na Kaminuza ya UTB.

Ni mu gihe abantu baturutse mu bice by’Uburasirazuba bw’Umujyi wa Kigali bazajya bazamukira kuri 12 ku muhanda wa Kigali Parents, bakomereze Kimironko, berekeza Kibagabaga bakomereze ku muhanda uzamuka Kagugu, banyure mu muhanda mushya berekeza ku Kinamba bakomereze Nyabugogo bagere no mu Mujyi.

Polisi y’u Rwanda kandi yatangaje aho abanyamaguru bazajya bambukira mu bice bitandukanye.

KCC – KIMIHURURA

  1. Hagati ya Kigali Heights na University of Kigali (KG7 / KN5)
  2. Imbere y’Ambasade y’Abaholandi (KN5 / KG692)
  3. Munsi ya KABC ku nyubako y’Ubumwe (KG5 / KN5)
  4. Ku Kabindi (Traffic lights, KN5 / KG2 / KG4)
  5. Imbere ya RIB hafi na esikariye zijya kuri “Don Bosco”
  6. Kimicanga (KN5 / KG3)
  7. Mediheal (KN14 / KG666)
  8. Ikunde fitness (KN14 / KG623 / KG668)
  9. Ishuri rya Don Bosco (KN14 / KG672)
  10. Cimerwa Kimihurura (KN14 / KG676 / KG625)

KCC – GISIMENTI

  1. Rompuwe Gisimenti (KN5 / KG1 / KG11)
  2. Kuri Rompuwe yo kuri KCC ku marembo asohoka
  3. Inzovu Mall (Ku cyapa cya bisi)

GISHUSHU – NYARUTARAMA – KACYIRU

  1. Ku Gishushu (KN5 / KG6 / KG9)
  2. Sitasiyo ya SP
  3. Highland hotel (KG9 / KG 270)
    17: Kuri Save the children (KG9 / KG 274)
  4. MTN Center (KG9 / KG276)
  5. Mu masangano Nyarutarama – Kibagabaga
    (KG9 / KG519 / KG278)
  6. Rose Garden Apartments
  7. Sawa City mu kabuga ka Nyarutarama (KG9 / KG13)
  8. Woodland mu kabuga ka Nyarutarama (KG9 / KG14 / KG15)
  9. Kigali golf (KG13 / KG537)
  10. MINAGRI (KG548 / KG571)
  11. St Dominique Kacyiru (KG548 / KG567 / KG563)
    NYABUGOGO – KIMISAGARA – NYAMIRAMBO
  12. Imbere yo kwa Mutangana (KN5 / KN8)
  13. Traffic lights za Nyabugogo (KN1 / KN20 / KG3)
  14. Mont Kigali
  15. Kabusunzu (KN20 / KN210)
  16. Kabusunzu (KN20 / KN197)
  17. Nyamirambo KN119 / KN 111.

Photos:

[fluentform id="3"]