Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK, bakurikiranyweho gukubita bakanakomeretsa abamotari babiri.
Polisi Rwanda yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.
Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi Kicukiro, mu gihe Polisi ikiri gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse yanashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bitazihanganirwa.



