sangiza abandi

Prof. Egara Kabaji yagizwe umuyobozi mushya wa Mount Kigali University

sangiza abandi

Kaminuza ya Mount Kigali University, yahoze ari Mount Kenya University, Kigali Campus, yahawe umuyobozi mushya, umunya-Kenya, Prof. Egara Kabaji.

Iri tangazo ryatangajwe na Prof. Simon Gicharu, washinze Mount Kenya University akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya Mount Kigali University.

Prof. Simon Gicharu, yavuze ko Prof. Kabaji afite ubunararibonye buhanitse mu by’ubuvanganzo, imyigishirize, n’ubuyobozi bw’amashuri makuru, bityo akaba ari we muntu wafasha iri shuri gukomeza gutera imbere.

Mount Kigali University, yashinzwe mu 2010 nka campus ya Mount Kenya University, yabonye ubuzimagatozi bwihariye mu kwezi kwa Mata 2023, ari nabwo yahise yitwa Mount Kigali University, ikaba ubu yarahindutse Kaminuza yigenga ikorera mu Rwanda.

Iyi kaminuza ifite ibikorwa byinshi birimo Kigali Paramount Hotel izajya itanga amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndetse n’ivuriro rya Kaminuza rizafasha abanyeshuri n’abaturage.

Prof. Egara Kabaji wagizwe umuyobozi wa Mount Kigali ni umwarimu w’umuhanga n’umusesenguzi w’ibihangano by’umuco n’ubuvanganzo, afite impamyabumenyi zitandukanye zirimo iyi cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Burezi n’iyi cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu Buvanganzo yakuye muri Kenyatta University.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu Micungire y’Ubucuruzi (MBA) yakuye muri Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT), n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu Itumanaho ry’Imvugo n’Ibinyamakuru (Folk Media and Communication) yakuye muri University of South Africa (UNISA) .

Ni we mwarimu rukumbi mu gihugu cya Kenya ufite icyiciro cy’ikirenga mu Itumanaho ry’Ubuvanganzo (Literary Communication). Yanditse byinshi mu bitabo, mu binyamakuru mpuzamahanga ndetse anagira uruhare mu biganiro by’amajwi n’amashusho.

Custom comment form

Amakuru Aheruka