Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, yatangije ku mugaragaro Irerero ry’umupira w’amaguru (academy) mu Mujyi wa Los Angeles, muri Leta ya California.
Uyu muhango wabanjirije imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup) kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho PSG iri mu makipe 32 yitabiriye.
Uyu muhango witabiriwe na Vallière Sheja, ushinzwe Itumanaho mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ndetse na Grégory van der Wiel, wahoze ari myugariro wa PSG.
Iyi gahunda ije mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye buri hagati ya PSG n’u Rwanda, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
PSG yitabiriye iri rushanwa yambaye umwambaro uriho ikirango cya Visit Rwanda ku bitugu, nk’uko biteganywa n’amasezerano mashya yasinywe ku wa 16 Mata 2025, hagati ya PSG na Visit Rwanda, agamije gukomeza ubufatanye kugeza mu mwaka wa 2028.
U Rwanda binyuze muri Visit Rwanda rwatangiye gukorana na PSG kuva mu 2019, mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo n’isura nziza y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu mikino.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubu bufatanye, Visit Rwanda ni wo mufatanyabikorwa mukuru w’amarerero yose uko ari 24 ya PSG akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






