sangiza abandi

Rayon Sports mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya

sangiza abandi

Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza Afahamia Lotfi ngo abe yaza muri iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha gusimbura Robertinho wamaze guhagarikwa.

Amakuru UMUNOTA yamenye ni uko nyuma y’igihe bamwifuza, ubu noneho uyu mutoza ukomoka muri Tunisia utoza ikipe ya Mukura VS ibiganiro biri ku musozo.

Ni nyuma y’uko Robertinho ukomoka muri Brazil watozaga iyi kipe guhera tariki ya 16 Mata 2025 yahagaritswe ku mirimo ye aho bavuze ko arwaye agomba kubanza kwivuza, gusa ntabwo azagaruka mu nshingano ze, ikipe ikaba itozwa na Rwaka Claude wavuye mu ikipe y’abagore waje aje kumwungiriza, ni we uzasoza shampiyona.

Rayon Sports ikaba yarahise itangira gushaka uzasimbura Robertinho mu mwaka w’imikino utaha, iza gutangira ibiganiro na Afahamia Lotfi bifuje kuva 2023 ubwo Haringingo Francis yavaga muri iyi kipe.

Ibiganiro bikaba bigeze kure n’uyu Munya-Tunisia ndetse akaba yaranarebye umukino wo Rayon Sports yatsinzemo Police FC 1-0 ku Cyumweru.

Abamubonye yari yicaranye na Habimana Hussein wahoze ari DTN muri FERWAFA uvugwaho kuba ari we umushakira imirimo ndetse muri iyi minsi akaba afite ukuntu akorana bya hafi na komite ya Rayon Sports, bivugwa ko yarimo areba abakinnyi iyi kipe yazagumana n’abo izarekura.

Afahamia Lotfi yifujwe na Rayon Sports mu gihe muri uyu mwaka w’imikino yayitsinze umukino ubanza n’uwo kwishyura muri shampiyona.

Mu gikombe cy’Amahoro bahuye muri 1/2 banganya umukino ubanza ariko Rayon Sports imutsinda uwo kwishyura 1-0 ihita inamusezerera.

Custom comment form

Amakuru Aheruka