sangiza abandi

Rayon Sports WFC yatangiye imyitozo, itangaza n’abakapiteni bashya

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2026, ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatangiye imyitozo ku kibuga cya Skol mu Nzove isanzwe ikoreraho ndetse yakiriraho n’imikino, itangaza n’abakapiteni bayo bashya barangajwe imbere na Uwase Andersen.

Ku munsi wa mbere w’imyitozo yo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27 yayobowe n’umutoza mukuru Rwaka Claude, Rayon Sports y’abagore yanasuwe n’umuyobozi ushinzwe tekinike muri iyi kipe Dylan Lienart, anaganiriza abakinnyi.

Ku ngingo y’abakapiteni, Rayon Sports yatangaje ko Uwase Andersene ariwe kapiteni mukuru w’iyi kipe asimbuye Uwimbabazi Immaculée, Niyonshuti Emerance akaza ari kapiteni wa mbere wungirije naho Gikundiro Scholastique akazaba ari kapiteni wa kabiri wungirije.

Rayon Sports nk’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, niyo izongera guhagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe kiruta ibindi muri Afurika, CAF Women’s Champions League, izabera mu Rwanda hagati ya tariki 22 Kanama na tariki 6 Nzeri 2026.

Umwaka ushize Rayon Sports yari yagarukiye ku mwamba kuko yatsindiwe na JKT Queens ku mukino wa nyuma igitego 1-0 bituma itabasha kujya muri CAF Women’s Champions League bwa mbere mu mateka yayo.

Abakapiteni bashya ba Rayon Sports
Umutoza Rwaka Claude yayoboye imyitozo ya mbere ya Rayon Sports
Umuyobozi ushinzwe tekinike, Dylan Lienart, yaganirije abakinnyi mu myitozo ya mbere

Photos:

[fluentform id="3"]