sangiza abandi

Rayon Sports yaba yatangiye gupfunyikirwa ku isegonda rya mbere?

sangiza abandi

Niba koko ari ukuri, abakunzi ba Rayon Sports batangira kwifata mu myanya ndangakumiro kuko ikipe ishobora kuzaba iri hanyuma y’iy’umwaka ushize bitewe n’abakinnyi bavugwa irimo kugura.

Nta gihindutse Rayon Sports igomba gutandukana n’umubare munini w’abakinnyi kandi bamwe babanzagamo.

Uhereye ku munyezamu Khadime Ndiaye, Aimable Nsabimana (bashaka gusesa amasezerano), Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Fronçois Master, Iraguha Hadji, Aziz Basane, Biramahire Abeddy n’abandi.

Amakuru avuga ko bamaze gusinyisha Ssebwato Nicholas wakiniraga Mukura VS ngo aze gusimbura Khadime Ndiaye batazakomezanya. Aha wavuga ko ari byo baba baguze neza.

Undi mukinnyi ni Usabimana Olivier wakiniraga Marines FC. Akina asatira anyuze ku ruhande, ni umukinnyi mwiza ariko na none utari ku rwego rwa Rayon Sports. Yanakiniye Police biranga ari bwo yasubiraga muri Marines, gusa yaba umukinnyi mwiza w’umusimbura.

Amakuru kandi yemeza ko Mosengo Tansele wakinira Kiyovu Sports akaba aheruka gusesa amasezerano yamaze kurangizanya na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ukina mu hagati afasha abashaka ibitego ukomoka muri DR Congo, ntabwo abantu bumva uburyo yaba yageze muri Gikundiro.

Ni umukinnyi ubona no kiwiruka biba ari ikibazo, kuba rero ari we ugiye kujyana iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederation Cup, byaba ari ikibazo.

Usabimana Olivier wa Marines, Rayon Sports iramushaka hasi hejuru
Mosengo Tansele wakiniraga Kiyovu Sports ni undi mukinnyi bivugwa ko yamaze gusinya muri Gikundiro
Sebwato Nicholas wakiniraga Mukura VS bivugwa ko yarangizanyije na Rayon Sports
Custom comment form

Amakuru Aheruka