Nyuma y’umwanzuro wafashwe ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wasojwe utarangiye kubera imvururu ntabwo buri ruhande rwanyuzwe no kuba umukino uzasubirwamo ariko ugakomereza aho wari ugeze.
Wari umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wabereye kuri Stade ya Bugesera tariki ya 17 Gicurasi 2025.
Wahagaze ugeze ku munota wa 57 nyuma y’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon Sports kubera kutishimira imisifurire.
Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi, Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA yarateranye maze yemeza ko umukino uzakomeza ku wa 21 Gicurasi kandi ugakomereza aho wari ugeze (ku munota wa 57) nta bafana kandi abakinnyi bazakoreshwa akaba ari ba bandi n’abasifuzi ntibazahinduka.
Uretse ibyo Rayon Sports yahanishijwe kuzakina imikino yose isigaye ya shampiyona nta mufana n’umwe uri muri Stade.
Aganira n’UMUNOTA, perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yavuze ko batanyuzwe kuko Rayon Sports yagakwiye guterwa mpaga.
Ati “twabyakiriye neza nubwo atari byo twifuzaga, twifuzaga ko nka Rayon Sports abafana ba yo bakoze ariya makosa mu mupira w’u Rwanda ko baterwa mpaga bikaba byatera abandi ubwoba batekerezaga kubikora.”
“Ariko mu bushishozi bwa Komisiyo ibishinzweniba afasheuriya mwanzuro, twe nka Bugesera FC twiteguye gukina.”
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yabwiye B&B ko banyuzwe.
Ati “Twabyakiriye neza uko bafashe imyanzuro kandi tuzubahiriza ibyo badusabye. Kuko ntabwo twarenga ku itegeko rya Federasiyo kuko ni yo itugenga. Biratunyuze nukuri, nibaza ko nta kudusonga kurimo.”
Yakomeje avuga ko igikombe cyagiye igisigaye ari uguhatanira iby’umwaka utaha.
Ati “Igikombe kiragiye ariko ibikombe ntabwo bigiye. Igikombe cya 2024/25 tuvuge ko kigiye, usibye ko bitaranarangira kuko haracyari imikino. Icy’uyu mwaka kiragiye ariko haracyari ibindi byo gukinira.”
Kugeza ubu Rayon Sports ni iya 2 n’amanota
59 irushwa na APR FC ya mbere amanota 2. Bugesera irwana no kutamanuka ni iya 12 n’amanota 31.
