sangiza abandi

RDB yafunze by’agateganyo hoteli 4 zakira abantu zitujuje ibisabwa

sangiza abandi

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo hoteli enye zirimo iyo mu Mujyi wa kigali n’izindi zo mu ntara kubera gutanga serivisi zo kwakira abantu zitujuje ibisabwa.

Mu itangazo RDB yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, yatangaje ko ibi bigo byafunzwe hashingiwe ku bugenzuzi yakoze mu rwego rwo kugenzura iyuzuzwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo n’amahoteri.

Hafunzwe Century Park Hotel and Residences  iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel y’i Gicumbi, Highland Resort y’i Rulindo ndetse na Nengo Eden Park Hotel y’i Rubavu.

RDB yatangaje ko izi hoteri zahawe umwanya ngo zikemure ibibazo byagaragaye by’imikorere itanoze ku birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyiciro barimo.

Ibigo byafatiwe ibi byemezo byasabwe guhagarika imirimo yose irebana na hoteri n’ubukerarugendo mu gihe bizaba bifunze.

RDB yamenyesheje ibigo bifite izo hoteli ko bidashobora gusubukura imirimo mbere y’uko bitanze ibimenyetso bifatika byerekana ko amakosa yakosowe, kandi byamaze kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Ibigo byakira abantu bisabwa kubahiriza ibijyanye n’ubukerarugendo, amahoteri, isuku, umutekano, ubuziranenge bw’ibiribwa, n’itangwa rya serivisi. 

Ibi bigafasha mu kurinda abashyitsi, abakozi, n’abaturage muri rusange, kandi bigashimangira ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo mu Rwanda.

Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama yafunzwe by’agateganyo.
Dove Luxury Hotel y’i Gicumbi mu Majyaruguru, na yo yafunzwe by’agateganyo.
RDB yahagaritse kandi ibikorwa bya Highlands Suites Hotel y’i Rulindo
Nengo Eden Parlk Hotel iherereye i Rubavu, na yo iri mu zafunzwe by’agateganyo.

Photos:

[fluentform id="3"]