sangiza abandi

RDC: Imiryango itegamiye kuri Leta iratabariza Abajenerari 29 bafunzwe na Leta

sangiza abandi

Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ONG-DRC), harimo Human Rescue n’Itsinda ry’Impuguke z’Imiryango itegamiye kuri Leta, ryagaragaje ko rihangayikishijwe cyane n’inkubiri nshya y’ifatwa ry’abayobozi bakuru mu gisirikare, guhera ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025. 

Ni amakuru yashyizwe hanze n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera imbere muri RDC, binyuze mw’itangazo ritabariza abasirikare 29 bafunzwe.

Muri iryo tangazo iyi miryango yashyize hanze yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ifatwa ry’abayobozi bakuru mu gisirikare ryatangiye kuba mu cyumweru gishize.

Nk’uko ikomeza ibigaragaza ni uko uheruka gufatwa ari Gen Pierre Banywesize, wari komanda wungirije w’ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Djugu mu ntara ya Hau-Uele, uyu akaba yaranahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Congo igihe Joseph Kabila yarari ku butegetsi.

Ndetse iyi miryango inagaragaza ko Gen Banywesize yafatiwe i Kinshasa, afatwa n’inzego z’ubutegetsi za gisirikare zo muri Camp-Kokolo, hanyuma afungirwa ahantu hatazwi, yafashwe ubwo yari ari ategereje koherezwa kwivuriza mu mahanga kuko yageze i Kinshasa arwaye.

Undi mujenerali wavuzwe muri aba 29 bafunzwe, ni Banza Kabulo Joseph, yahoze ari komanda wungirije w’ibikorwa bya sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo nawe ufungiwe i Kinshasa.

Iyi miryango itegamiye kuri Leta yo muri RDC, isobanura ko muri aba ba-jenerali 29 bafunzwe, babiri muri bo ni bo batavuga ururimi rw’igiswahili, naho abandi bose 27 basigaye bavuga Igiswahili.

Ukongeraho kandi aba suzofisiye babarirwa mu magana bafunzwe na bo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Akaba ariyo mpamvu iyi miryango ivuga ko aba basirikare bafunzwe kubera imvururu ziri muri iki gihugu zishingiye ku mibereho, politiki n’ibibazo by’imiyoborere mibi iri muri iki gihugu. Kandi ikavuga ko ibabajwe n’uko bafatwa rwihishwa ubundi bakanafungirwa ahatazwi.

Itangazo ry’iyi miryango rigira riti “Ibi bintu byose bigira uruhare mu kurushaho kuzambya ubumwe bw’igihugu ndetse no kurushaho kumva ko hari akato, gakorwa kuri bamwe no kuvangura abaturage bamwe na bamwe.”

Rikomeza rivuga ko iyi miryango isaba ko uburenganzira bwo gusura ba ofisiye bafunzwe bwubahirizwa. Nk’urugero, ku bijyanye na General Pierre Banywesize, yaba umuryango we cyangwa abamwunganira ntibashobora kumugeraho kugeza uyu munsi.

Ndetse ko inzego z’ubutabera za gisirikare zitegura imanza zazo kugirango ukuri kugaragare, bitabaye ibyo bakabarekura gusa.

Custom comment form

Amakuru Aheruka