Umutwe w’inyashemba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR, kuri ubu ubarizwa mu mashyamba y’Uburasirazuba bwa Congo, ukomeje kwinangira no kwanga kuva ku izima ku gushyira hasi intwaro.
Ni ubutumwa aba basize bakoze Jenoside mu Rwanda bashyize hanze nyuma y’uko leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, itangije ubukangurambaga bwo gusaba inyeshyamba za FDLR gushyira hasi intwaro no kwishyikiriza mu mahoro kugira ngo boherezwe mu Rwanda.
Nubwo ubu bukangurambaga busa nubwatangijwe ariko abari muri FDLR bahoze banakorana bya hafi n’igisirikare cya Leta ya Congo, bakomeje kwinangira ndetse bavuga ko batezemera gushyira intwaro hasi.
Ni nyuma yaho tariki ya 27 Kamena uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo bari baherutse gushyira umukono ku masezerano asaba ko FDLR gushyira hasi intwaro, abayirimo bakaba bataha mu Rwanda ku bushake nka kimwe mu bikorwa byatuma hagaruka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru avuga ko Leta ya Congo yaba yarasabye aba banywanyi babo b’igihe kirekire ko bashyira hasi intwaro cyangwa ndetse bakitanga ku neza, cyangwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare, nubwo bigoye kwizera ko RDC yapfa kwikuraho gutyo gusa FDLR.
Bivugwa ko uburyo bwo gusenya FDLR bugeze kure butegurwa, mu rwego rwo kurandura imitwe yose y’iterabwoba igikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyi FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, imaze imyaka irenga 30 ikorera mu mashyamba ya Congo.
Kuva hatangiye imirwano ikaze hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, harushijeho kugaragara ubufatanye hagati ya FDLR n’igisirikare cya Congo, nubwo Kinshasa ikomeza kubihakana mu ruhame.
Abakurikiranira hafi iby’umutekano mu Karere bemeza ko imikoranire hagati y’izi nyeshyamba na FARDC, ariyo mpamvu ikomeye y’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Congo.



