Abagaba bakuru b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi barahiriye mu nama itunguranye yafatiwemo ingamba zo kurinda umujyi wa Uvira ko M23 itazigera ifata uyu mujyi wazengurutswe n’ingabo z’umutwe wa M23.
Iyi nama yabaye ku wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025, yabereye mu mujyi wa Uvira uherereye mu birometero 26 uvuye i Bujumbura mu Burundi.
Iyi nama yahuje LT General Jules Banza Mwilambwe, Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo wayijemo avuye i Kinshasa na mugenzi we w’u Burundi, Lt Gen Prime Niyongabo, nawe waje aturuka i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Bivugwa ko aba bakuru b’ingabo bavugiyemo muri iyi nama ibintu bitandukanye birimo n’ibyemezo bikomeye, kuko banzuye ko FARDC yihuza na Wazalendo mu gihe izo mpande zombi zari zimaze igihe zitavuga rumwe.
Ibyo kutavuga rumwe kw’izi mpande zombi, byaje nyuma yaho FARDC yasabye Wazalendo kuva muri uyu mujyi wa Uvira kuko ibashinja kuwutezamo umutekano muke.
Gusa na mbere yaho impande zombi zagiye zigira ukutumvukana, nyuma y’uko umujyi wa Bukavu n’uwa Goma byigaruriwe n’umutwe wa M23. Bigatuma buri ruhande rushinja urundi kuba nyiribayazana wo kwamburwa ibyo bice.
Ibindi kandi byemerejwe muri ibyo biganiro ni uko Wazalendo na FARDC bategetswe kutazongera gusubiranamo, ngo kuko biteza umutekano muke muri uyu mujyi wa Uvira.
Banasezeranyije impande zombi kuzohereza ibikoresho bya gisirikare bikomeye, kugira ngo bizifashe kuwurinda, mu rwego rwo kugira ngo udafatwa n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Ndetse kandi umugaba mukuru w’Ingabo za Congo yanabwiye abaturiye uyu mujyi wa Uvira ko utazigera ugwa mu biganza by’abarwanyi ba M23.
Ati: “Abantu ntibagira ubwoba, M23 ntizigera ifata umujyi wa Uvira.”
Na none kandi Wazalendo babwiwe ko bagiye kuzajya bahabwa umushahara, nubwo bashobora kudahembwa nk’uko abasirikare bahembwa.
Ati: “Wazalendo, nzabavugira bajye bahabwa amafaranga. Nubwo batahabwa ayumurengera, ariko bajya bahabwa make make ku kwezi.”
Umujyi wa Uvira niwo wahungiyemo ingabo zagiye zitsindwa n’umutwe wa M23 zirimo iz’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.
Kuva mu mwaka wa 2023, ingabo z’u Burundi zifasha igisirikare cya RDC kurwanya M23. N’i bikorwa zinahuriramo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
