Komisiyo y’igihugu ishinzwe kugenzura intwaro nini n’intwaro nto (CNC/ALPC) yaburiye abaturage ba Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira amakenga nyuma y’uko bigaragaye ko hakiri ibisasu byatezwe mu mirwano ikomeye yabaye hagati y’ingabo z’igihugu na M23.
Ku munsi wo ku wa kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, umuyobozi wa CNC/ALPC muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, muri Walikale, Clement Kubuya, yatangaje ko hari hari igisasu cyaturikanye umwana mu gace ka Kangambili muri santere ya Walikale.
Clément Kubuya asobanura ko uyu mwana yatoraguye iyi gerenade akayijyana mu rugo mu gihe ababyeyi be batari bahari nuko arayitwika, agiye hanze guhamagara inshuti ze, imuturikana ageze ku muryango, arakomereka.
Amakuru avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa n’abaturanyi baje gutabara mu bitaro bikuru bya Walikale, ndetse amakuru aturuka kwa muganga n’uko uyu mwana arimo koroherwa.
Clément Kubuya yahise atangiza ubukangurambaga bwo gutangariza abaturage kugira amakenga no gukomeza kwirinda kuko hari ibisasu biturika bikiri i Walikale, asaba n’ababyeyi gukurikirana ingendo z’abana babo ndetse n’ahantu bidagadurira, kugira ngo batazana ibisasu mu ngo bikaba byakwica abantu.
Uyu muyobozi yahamije ko muri Walikale hakiri ibisasu byatezwe mu gihe cy’imirwano y’ihuriro ry’ingabo za Congo na M23, gusa anemeza ko bishoboka ko aka gace kakongera kubaho katarangwamo ibisasu biturikana abaturage.



