Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rusesa imanza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura ubudahangarwa minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba kugira ngo akurikiranwe kwinyerezwa ry’amafaranga y’impozamarira Uganda yageneye Congo.
Mutamba ashinjwa kunyereza miliyoni 39 z’amadolari y’amerika yari agenewe kubaka gereza i Kisangani.
Kuruyu wa gatatu tariki ya 21/05/2025 inteko ishinga amategeko ya Congo yasomye inyandiko y’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde yanditse ashinja minisitiri w’ubutabera kunyereza amafaranga ya Leta.
Muri iyo nyandiko y’umushinjacyaha igaragaza ko Constant Mutamba yariye miliyoni 39 z’amadolari y’amerika, Uganda yari yishyuye Congo nk’impozamarira ku ntambara yabereye i Kisangani, na we ngo akazishyira kuri konti ya sosiyete yahawe isoko ryo kubaka gereza ya Kisangani yitwa Zion Construction SARL.
Nyuma yo gusoma ibyanditswe n’umushinjacyaha, perezida w’inteko ishinga amategeko ya Congo, Vital Kamerhe yavuze ko hagiye gushyirwaho komisiyo izumva minisitiri w’ubutabera hagakurikiraho gufata icyemezo niba yakurikiranwa mu nkiko.
Nyuma ya Mutamba hazaba kumva kandi ibisobanuro byimbitse bizongera gutangwa n’umushinjacyaha mukuru nyuma habone gufatwa umwanzuro wanyuma.
Hari andi makuru avuga ko hari abadepite bari basabye ko Mutamba agera imbere y’Inteko ishinga amategeko kugira ngo atange amakuru ku bivugwa ku mushinga wo kubaka gereza ya Kisangani anasobanure niba miliyoni 39 z’amadolari y’amerika zaratanzwe cyangwa zitaratanzwe kuko havugwa ko nta nzira zemewe zo gupiganira amasoko ya Leta zabayeho.
Usibye ko Mutamba yari yavuze ko umushinga wo kubaka iriya gereza uhari kandi ko biri mu nyungu z’igihugu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza by’umwihariko mu Burasizuba bwa RDC.
We akavuga ko amafaranga avugwa miliyoni 19 z’amadolari yashyizwe kuri nimero ya konti itagerwaho n’uwatsindiye isoko kandi ko iyo dosiye ifitwe na minisitiri w’intebe.