sangiza abandi

RDC:General Major Alengbia wambuwe Goma yaguye muri Gereza

sangiza abandi

General Major Alengbia Nyatetessya Nzambe wari mu basirikare bakuru ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bafunzwe bazira guhunga urugamba ubwo M23 yafataga umugi wa Goma yitabye imana azize uburwayi.

General Major akaba yarahoze ari umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 34 gakorera mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 16/04/025 nibwo amakuru yagiye hanze ko Gen.Alaingbia Nzambe yapfuye aguye mu bitaro byo mu kigo cya gisirikare cya Camp Tshatshi I Kinshasa gusa akaba yari amaze iminsi atameze neza.

Ubwo  M23 yafataga umugi wa Goma iba Gen Alengbia Nyatetessya n’ingabo yarayoboye hamwe n’abandi bayobozi bahungiye i Bukavu muri Kivu y’amajyepfo, birangira naho M23 ihafashe.


Leta ya Congo yaje gufunga  Gen Major Alengbia Nyatetessya, aho yarafunganywe n’abandi basirikare bashinjwa guhunga muri ibyo bice barimo Brig.Gen. Danny Tene Yangba wari umujyanama mu by’umutekano wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru na Gen de Brigade Papy Lupembe wari umuyobozi wa Brigade ya 11.

Bafunganywe kandi na komiseri muri polisi ya Congo, Ekuka Lipopo Jean Romuald wari wasimbuye Gen Chirimwami ku buyobozi b’intara na Mukuna Tumba Eddy Léonard nawe wari komiseri, bose bakaba bashinjwa guhungira i Bukavu, bakoresheje ubwato.

Tariki ya 13/03/2025, nibwo Gen.Alaingbia na bagenzi be bagajejwe mu rukiko bwa mbere. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburana, basobanura ko bafunzwe mu buryo bubi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka