sangiza abandi

RDC:Kumvikana i Doha byanze imirwano igiye kubura

sangiza abandi

Umutwe wa M23 wagaragaje ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo bukomeje kunaniza ibijyanye mu biganiro bya Doha ni nyuma yuko leta ifunguye abantu batarabo M23 yasabye ko bafungurwa ibintu bari bumvikanyeho.

Mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, impande zombi zasabwe gufata ingamba zirema icyizere, zishimangira ko zifuza gukemura amakimbirane zifitanye kugira ngo amahoro aboneke.

M23 yarabyubahirije mu kwezi kwa kane ikura abarwanyi baryo muri centre ya Walikale no mu bice bihana imbibi,ariko yanateguje ingabo za Congo ko nizongera kubagabaho ibitero, izongera kuyifata.

Mu biganiro byo muri Qatar M23 yasabye Leta y’i Kinshasa ko nayo yafungura abantu barimo abanyapolitiki n’abasirikare bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashinjwa gukorana nayo cyangwa kuba abanyamuryango bayo.

Amakuru avuga ko AFC/M23 yahaye Qatar urutonde rw’abantu barenga 700 bafunzwe na Leta y’i Kinshasa bagombaga gufungurwa, ariko nta n’umwe muri bo wafunguwe.

Kuruyu wa kabiri Leta ya Congo yagaragaje ko yafunguye abantu batanu barimo umudepite wo mu ntara ya Hau-Uele, ariko AFC/M23 ivuga ko abo batari ku rutonde rwabo yasabye ko bafungurwa.

Abafunguwe ni abahoze bakorana n’uwahoze ari guverineri wa Haut-Uele akaba na murumuna wa Corneille Nangaa uyoboye AFC/M23, Christopher Baseane Nangaa.

Uyu yari aheruka guhungira muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu mu gihe yakekwagaho gukorana n’umuvandimwe we. Akaba kandi yarahoze mw’ihuriro rya Union sacree riri ku butegetsi bwa Congo.

Amakuru avuga ko nyuma y’icyumweru intumwa za M23 ziri i Doha, zamaze kuvayo kandi ko zitigeze zishyira umukono ku nyandiko ihuriweho, bitewe nuko Leta y’i Kinshasa yanze kubahiriza icyifuzo cyayo,ibi bikaba byerekana ko imirwana igiye gukomera.

Custom comment form

Amakuru Aheruka