Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda beretse itangazamakuru abantu 72 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukora no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, mu kiganiro inzego zitandukanye zagirange n’itangazamakuru.
Cyitabitiwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibiribwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura ibiribwa n’imiti FDA, Dr Eric Nyirimigabo ndetse n’Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali.
Abafashwe, bafatiwe mu gikorwa cyiswe USALAMA XI-2025 cyabaye ku wa 13-17 Ukwakira 2025.
Ni igikorwa cyafatiwemo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibya magendu n’ibitemewe birimo ibinyobwa, ibiyobyabwenge, inyama, ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’imiti.
Bagaragaje ko abacuruzi n’abandi babigizemo uruhare bafatanywe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bagatabwa muri yombi mu gihugu hose ari 72 barimo 14 bo mu mujyi wa Kigali, mu gihe abandi bagishakishwa.
RIB, Polisi na FDA berekanye ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge ndetse byanahagaritswe ku isoko kubera kutubahiriza amabwiriza.
Hahagaritswe ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rwitwa Joyland Company Ltd rwatunganyaga umutobe witwa Salama ndetse n’ibicuruzwa byarwo bikaba byakuwe ku isoko.
RIB yavuze ko rwahagaritswe nyuma yo kurusangamo umwanda ukabije mu gutegura ibyo rukora ndetse rwaranihaye uruhushya rwo gukora ibizwi nka ‘steel wires’.








