Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB , kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho gukora ibyaha by’ubwambuzi bushukana ndetse no gusambanya abana b’abakobwa.
RIB ivuga ko ibi byaha byakozwe mu bihe bitandukanye, bikorewe mu karere ka Rwamagana.
Aba bagabo babiri , umwe yitwa Sebahizi Jean Chrisostome, w’imyaka 27 , akaba yariyitaga umuntu ushaka abakozi.
Undi ni Twagirayezu Jean Marie Vianney, w’imyaka 31 akiyita umuyobozi ‘ Manager, wa kampani .
RIB ivuga ko bakurikiranyweho gukora ibyaha bitanu birimo gusambanya no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kurema no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.
Ngo byatangiye ari ibyaha by’ubwambuzi bushukana, birangira bivuyemo ibyaha biremereye birimo no gusambanya.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko Sebahizi yajyaga muri gare ya Nyabugogo, akahirirwa ashakisha abana b’abakobwa, bashaka akazi.
RIB ivuga ko uyu mugabo yarebaga umuntu ugaragara ko yashukwa mu buryo bworoshye, akaba ari we agerageza gushuka.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko uyu mugabo yajyaga kuri telefoni, akihamagaza umuntu agaragaza ko yatengushywe n’uwo yari yahaye akazi. Urwego rw’ubugenzacyu ivuga ko , uwamwumvise avugira kuri telefoni , yahitaga amusaba ko yamuha akazi nawe akamwizeza ibitangaza.
RIB ivuga ko yamusabaga kuvugana n’uwo yitaga umukoresha, bakumvikana umushahara .
Ako kanya iyo yamaraga kuvugana n’uwo yita umukoresha we, bahitaga bajyana mu karere ka Rwamagana, akaba ariho amwamburira akanamusambanya.
Ubugenzacyaha buvuga ko iyo bageraga ahitwa ku kijumba, uwo Sebahizi yasabaga uwo yajyanye kujya kubanza kugurira uwo yita umukoresha we inkoko, akamujyana mu gashyamba , akamufatiraho icyuma, akamwambura ibyo afite , akanamusambanya.
RIB ivuga ko abasambanyijwe, byabereye mu Murenge wa Musha na Karenge yo mu karere ka Rwamagana.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yasabye abantu kugira amakenga.
Ati” Kuki Abantu batagira amakenga. Bakubikamo ikizere bigatuma udatekereza, ukaba utabona umwanya wo kugisha inama Abantu. ”
Kugeza ubu abamaze gutanga ibirego ni barindwi. Babiri muri bo bavuga basambanyirijwe mu gashyamba ko mu murenge wa Musha.
Abakekwa, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana .
RIB yasabye kandi abantu kujya batangira amakuru ku gihe.





