sangiza abandi

RwandAir yahembwe nka sosiyete nziza muri Afurika

sangiza abandi

RwandAir yahembwe nka sosiyete nziza ikora ingendo z’indege muri Afurika mu mwaka wa 2025.

Ni ibihembo bizwi nka ‘World Airline Awards’ bitangwa n’ikigo Skytrax gisanzwe gitanga ibihembo ku bigo n’ibibuga by’indege.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo by’umwaka wa 2025 wabereye i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, witabirwa n’abayobozi ba Sosiyete z’indege zo hirya no hino ku Isi.

RwandAir yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa, Ernest Mushi.

Rwandair, ibinyujije ku rukuta rwa X, yatangaje ko iki gihembo igisangiye n’abagenzi bakorana ingendo nabo nk’abakiriya badahwema kubagirira ikizere.

Ati“Dutewe ishema no kwakira iki gihembo, ndetse turashimira abagenzi bacu ku cyizere bakomeje kutugirira. Mwarakoze gukora ingendo natwe, iki gihembo namwe ni icyanyu.”

Umuyobozi Mukuru wa Skytrax, Edward Plaisted yavuze ko RwandAir yegukanye iki gihembo kubera imikorere myiza.

Ati “RwandAir ikomeje kwerekana itandukaniro binyuze mu kwita cyane mu bijyanye na serivisi, kandi turayishimira kuba yegukanye igihembo cya sosiyete y’indege nziza mu ngendo zo muri Afurika mu mwaka wa 2025 muri World Airline Awards. Iki kigo cy’indege cyashyizeho uburyo bw’imikorere bw’indashyikirwa mu cyiciro kirimo.”

Ikigo cy’indege cya Qatar Airways gisanganywe imikoranire na RwandAir nicyo cyahize ibindi bigo by’indege ku Isi muri ibi bihembo aho cyakurikiwe na Singapore Airlines, Cathay Pacific, Emirates, n’ibindi.

Hatanzwe n’ibindi bihembo aho Ethiopian Airways yahize izindi muri Afurika nk’ikigo gikomoka muri Afurika ariko gikora ingendo mpuzamahanga, biba inshuro ya karindwi yikurikiranya iyi sosiyete yegukana iki gihembo.

Ni igihembo gitandukanye n’icyegukanywe na RwandAir, kuko iyi sosiyete nyarwanda yo yahize izindi muri Afurika mu bijyanye n’ingendo zo kuri uyu mugabane.

Mu mwaka ushize wa 2024 RwandAir yari yaje ku mwanya wa gatatu mu bigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byo muri Afurika bizwiho gutanga serivisi nziza no gufata abakiliya mu buryo utasanga ahandi, na cyane ko uru rwego ku mugabane wa Afurika ruri gutera imbere umunsi ku wundi.

RwandAir ni sosiyete y’igihugu y’ingendo zo mu kirere yatangiye ingendo ku wa 1 Ukuboza mu 2002 yitwa Rwandair Express, ikaza guhindura izina mu 2009 ikitwa RwandAir, ari naryo ikoresha kugeza ubu.

Iyi sosiyete iri mu z’indege ziri gutera imbere byihuse. Ikora ingendo zijya hirya no hino muri Afurika, Aziya n’i Burayi ikoresheje indege nka Boeing 737-800NG, Boeing 737-700NG, Bombardier Q-400NG na Airbus A330.

UMWANDITSI: Maurice IKUZWE

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka