Mahoro Rwema Pascal, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu biganiro byo kuri YouTube, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Tariki ya 6 Kanama 2024, ni bwo Rwema yatawe muri yombi, nyuma y’ibirego by’abantu batandukanye, bagaragaza ko yakoresheje uburiganya mu kubahemukira no kwihesha ibyabo mu buryo bw’amanyanga.
Rwema yemeye ibyaha aregwa, bituma Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumuhamya ibyo byaha, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3,5 Frw.
Urukiko kandi rwategetse ko Rwema yishyura indishyi abantu batanu, aribo Rugaba Emmerance, azishyura miliyoni 40 Frw, Barihamwe Cyprien azaha miliyoni 18 Frw, Munyengabe Syvestre azaha miliyoni 13 Frw, Hatangimbabazi Vincent azaha miliyoni 2,5 Frw na Habarugira Justin azaha miliyoni 1,8 Frw.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kandi rwategetse ko Rwema atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw.
Rwema yamenyekanye cyane binyuze mu biganiro bitandukanye yakoraga biganisha ku by’imyidagaduro ndetse n’izindi ngingo zigezweho mu buzima rusange.