sangiza abandi

Rwongeye kwambikana hagati ya M23 na wazalendo muri Rutshuru

sangiza abandi

Abarwanyi ba wazalendo na FDLR barwana ku ruhande rwa leta ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo baramukiye mu mirwano n’umutwe wa M23 mu bice byo muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ni imirwano yabaye mu gitondo cya kare, ibera muri centre ya Nyamilima yo muri teritware ya Rutshuru

Iyi Nyamilima yaramukiyemo imirwano iri mu birometero 40 uvuye muri centre ya Kiwanja, muri gurupoma ya Binza.

Amakuru avuga ko habaye imirwano ikomeye yamaze umwanya amasaha atatu gusa,humvikanyemo intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje bitera ubwoba bwinshi abaturage kugeza ubwo bamwe bamwe bahungiye mu bihuru no mu bindi bice bitekanye.

Aya makuru akomeza avuga ko hari isasu ryafashe umwana w’umukobwa rimusanze iwabo mu rugo agapfa.

Ibi bitero abarwanyi bo mu ihuriro rya AFC/M23 babisubije inyuma kugeza mu ishyamba. umutuzo wagarutse mu mujyi kuva nyuma ya saa sita gusa umubare w’abapfuye nturabashya kumenyekana.

Amakuru ava kwa muganga yemeje urupfu rw’uyu mwana w’u mukobwa, ufite n’ibura imyaka 13, kandi avuga ko iki gitero Wazalendo bagikoze bashaka kongera kwigarurira iyi centre ya Nyamilima bambuwe mu mezi abiri ashize.

Iyi mirwano yabereye muri grupema ya Binza ije mu gihe imishyikirano hagati y’u Rwanda na Congo bigikomeje, bigizwemo uruhare na Doha na Washington aho bivugwa ko biri kugenda bitera imbere mu gihe ibya M23 na leta byahagaze.

Custom comment form

Amakuru Aheruka