sangiza abandi

Senateri Uwizeyimana yagereranyije ibikorwa bya Tshisekedi n’ibyaranze ubutegetsi bwa Habyarimana

sangiza abandi

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko uko ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishobora kwibutsa ibihe byaranze ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana mu Rwanda, ubwo ubutegetsi bwe bwari buhanganye n’ibibazo bya politiki n’igisirikare.

Yabigarutseho ku wa 18 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye na RBA, cyasesenguraga ingaruka z’ishyirwaho ry’umutwe wa Front de Résistance Nationale (FRN), washinzwe na Joseph Kabila ku wa 12 Ukwakira 2026.

Uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ukaba waraje nyuma y’ihuriro rya AFC/M23, mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje kuba imbogamizi ku butegetsi bwa Kinshasa.

Uwizeyimana yavuze ko kuba Tshisekedi yaratinze kwemera ibiganiro na AFC/M23, ayifata nk’umutwe w’inyeshyamba, ariko nyuma akaza kubyemera, bisa n’ibyaranze Habyarimana igihe Ingabo za RPF Inkotanyi (RPA) zamuhatiraga kwemera ibiganiro.

Ati: “Iyo umuntu akurusha imbaraga za gisirikare, ibyo wanga kumuhereza arabyiha ku mbaraga. Na Tshisekedi baramubwiraga bati: aba bantu barakurusha imbaraga, emera uganire na bo.”

Senateri Uwizeyimana yanagaragaje ko ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC ryo mu 2006 ishobora gukomeza kuba intandaro y’impaka. 

Yavuze ko iyo ngingo iha Abanyekongo uburenganzira bwo kurwanya umuntu cyangwa itsinda rifashe ubutegetsi cyangwa rikabukoresha mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Yavuze ko Kabila ashobora kwifashisha iyo ngingo asobanura impamvu yashinze FRN, mu gihe mu butegetsi bwa RDC hari ukutumvikana ku bibazo birimo umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Uwizeyimana yavuze ko Tshisekedi ashobora kwisanga ahanganye n’ibibazo bya politiki imbere mu gihugu, mu gihe intambara yo mu burasirazuba itarabonerwa umuti.

Ati: “Tshisekedi yaremye indi ntambara i Kinshasa hagati kandi agifite urundi rugamba mu Burasirazuba rwamunaniye gutsinda.”

Ku bijyanye n’amasezerano ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’amabuye y’agaciro, Senateri Uwizeyimana yavuze ko Kinshasa ishobora kuba yari yiteze ubufasha bwa gisirikare burenze ubwo Washington yiteguye gutanga.

Yavuze ko ayo masezerano atazatuma ingabo za Amerika zijya kurwana na M23, ahubwo ko ubufasha bushobora kugarukira ku zindi ngamba zirimo ibihano nk’uko bigenda.

Yagize ati “Ariya masezerano nta kintu kinini RDC ikuramo, ni nka 30%, ahubwo biriya kwari ukwiyemeza gutanga amabuye ngo ifashwe gucungirwa umutekano. Nta ngabo za Amerika zizaza kurwana muri RDC, wenda bazakora biriya bavuga ngo ni ibihano.”

Photos:

[fluentform id="3"]