Akensi iyo umuntu afashwe yibye yumvikana nk’uwashakaga ikintu adafite cyangwa rimwe na rimwe akaba ari uwahisemo kubigira akazi ku buryo yafashe umwanzuro ko ari byo bigomba kumutunga n’ubwo ku ruhande rumwe aba ahanganye n’abantu cyangwa inzego.
Gusa hari n’abashobora kwiba ikintu runaka nyamara atari uko bagikeneye cyane cyangwa badafite ubushobozi bwo kukigurira ahubwo usanga babiterwa n’uburwayi buzwi nka Kleptomania.
Kleptomania ni uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu ahora yumva ashaka kwiba ibikoresho runaka, kabone n’ubwo yaba atabikeneye, cyangwa akiba ibintu bidafite agaciro na we ubwe anafite ubushobozi bwo kwigurira.
Umuntu ufite uburwayi bwa Kleptomania bbere yo kwiba, ashobora kumva afite ikayihayiho cyangwa ubushake bukomeye bwo kwiba ikintu runaka ariko yamara ku kiba akumva aruhutse cyangwa akishima bya kanya gato ariko nyuma agatangira kwicuza akumva yanasubiza ibyo yibye ariko akihagararaho kuko akenshi usanga ari n’abantu biyubashye.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 112 bafite kleptomania bwerekanye ko benshi muri bo batangiraga kugira ikibazo cyo kwiba bafite imyaka hafi 17. Muri rusange, bavugaga ko bibaga hafi inshuro imwe n’igice mu cyumweru, naho 71 muri bo bari barigeze gufatwa bazira kwiba mu maduka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya National Institute for Health, bwagaragaje ko ku Isi abarwaye iyi ndwara, bari hagati ya 0,3 na 0,6%. Muri bo bibiri bya gatatu byabo ni abagore.
Umukinnyi wa filime ukomeye w’Umunyamerika Winona Ryder utunze asaga miliyoni 18 z’amadorali yafashwe yibye ibintu bifite agaciro k’ibihumbi bitanu by’amadorali mu iduka rya Saks Fifth Avenue riri i Beverly Hills muli 2001.
Winona Ryder yafashwe n’abashinzwe umutekano mu iduka ari gukata imitako ku myenda. Mu rubanza rwe rwamaze igihe kirekire, abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaje ko yabitewe na kleptomania.
Hari kandi n’ibindi byamamare byagiye bifatwa byibye kubera ikibazo cya kleptomania birimo Hedy Lamarr, Umukinnyi wa Filimi akaba n’Umuvumbuzi ukomeye, Lady Isobel Barnett, umunyamakuru w’icyamamare wakoreye ibitangazamakuru bikomeye mu Bwongereza nka BBC na Lindsay Lohan wamenyekanye mu gukina filimi muri Amerika
Urubuga rwa Science Direct rugaragaza ubushakashatsi bwakozwe bwaqgaragaje ko kuva kuri 4% kugeza kuri 24% by’abantu bafatwa biba mu maduka basanganwa uburwayi bwa Kleptomania.
Ubu burwayi buterwa n’ibikomere byo mu bwana umuntu akurana, kutitabwaho n’ababyeyi cyangwa abarera uwo mwana ndetse no kuba yarakorewe ihohoterwa rya hato na hato, bikamutera ihungabana n’ibibazo byo mu mutwe.
Umuntu ufite uburwayi bwa Kleptomania, yibasirwa n’ibibazo birimo agahinda gakabije, umujinya w’umuranduranzuzi no kugorwa no kurya.
Gusa ku rundi ruhande uwagaragaweho n’iyi ndwara ashobora gutandukana na yo aganirijwe n’abajyanama mu mitekerereze ndetse byaba ngombwa agahabwa imiti.









