Guverinoma ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, bashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro azava mu biganiro bigiye gutangira.
Ibirori byo gusinya aya masezerano byabereye i Doha, bihagarariwe n’umunyabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga .
Aya mahame agamije gushyiraho uburyo burambye bwo guhagarika intambara yayogoje uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo .
Gutegura uburyo bwo kugarura ububasha bw’ubutegetsi bwa Leta mu burasizuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo niharamuka habonetse amahoro.
Kunoza urwego ruzakurikiranira hafi ibiganiro bizakurikiraho.
Nk’ibisanzwe aya mahame agizwe n’ingingo nyamukuru zirindwi zikubiye ku mpapuro 3, zose ziganisha ku gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.
Impande zombi zemeranyije ko amahoro arambye ari umusingi ukomeye mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, giteye imbere kandi gitekaniye abaturage ba RDC.
bemeranije kandi gukorana n’imiryango mpuzamahanga niyo mukarere kugira ngo umutekano w’abasivili ubungabungwe, aya mahame anashyirwe mu bikorwa.
Hemeranyijwe gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, zishyingiye kuri dipolomasi n’ibiganiro, aho gukoresha imbaraga n’amagambo y’ubushotoranyi.
Bemeranije no kwirengangiza ahahise habi, bagatangira urugendo rushya rw’ubwumvikane, kubana mu mahoro ndetse n’umutekano.
Bemeje kurandura amacakubiri mu gihugu, guteza imbere imibereho y’abaturage, bakarwanya imvugo zose zambura abantu ubumuntu, hagamijwe kugera ku mahoro n’ubwiyunge.
Harimo kandi no gucyura impunzi, kandi bikazakorwa n’abarebwa n’ayamahame.
Ku mpunzi ziba mu mahanga, aya mahame asobanura ko zizacyurwa hashingiwe ku masezerano RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) byagiranye n’ibihugu bizicumbikiye.
Impande zombi zemeranyije gushyira mu bikorwa aya mahame kuva agitangira kuri uyu wa 19/07/2025, cyangwa se bitarenze iminsi 10 nyuma yo kuyashyiraho umukono.
RDC na AFC/M23 byemeranyije gutangira ibiganiro byimbitse bitarenze mu minsi 10 nyuma yo gushyira mu bikorwa aya mahame.



